00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye ababyeyi kuganiriza abana birinda kugoreka amateka

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 June 2017 saa 01:25
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye abanyarwanda kwitabira umurimo bakiteza imbere kandi bagakorera hamwe ntihagire usigara inyuma, kuko ari byo bizatuma babana neza, anakangurira ababyeyi kuganiriza abana babo ku mateka y’u Rwanda batayagoreka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Nyaruguru.

Minisitiri Murekezi yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge bukwiye gushinga imizi mu Rwanda buhereye mu rugo hagati y’abana n’ababyeyi, bugakomereza mu baturanyi, bugakwira mu gihugu hose.

"Ubumwe n’ubwiyunge buhera mu muryango, ku ishyiga aho ababyeyi baganirira n’abana babo, aho bataramira, ... burya abana bahakura byinshi cyane, niho bakura uburere. Ababyeyi bagomba kubaganiriza ku mateka y’igihugu nta kuyagoreka. Bagomba kubwira abana babo amateka y’ukuntu abayobozi babi baroshye abanyarwanda mu kaga.”

Yavuze ko kugira ngo bugerweho uko byifuzwa, abanyarwanda bakwiye gukora cyane bakarwanya ubukene kugira ngo butazaba inzitizi kandi ubukire bugasangirwa na bose nta wuhejwe.

Yagize ati “Ubumwe n’ubwiyunge bukwiye guhera mu miryango yacu kandi bukadutera ingufu nyinshi tugakora byinshi kugira ngo ubukire buzamuke ari bwinshi kandi tubusangire”.

Yibukije ko mu gihugu hari amahirwe kuri bose afasha kwiteza imbere, bityo asaba ko yabyazwa umusaruro, kandi abantu bose bagafatanya nta wusigaye inyuma.

Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryatangijwe mu Karere ka Nyaruguru rigizwe n’abayobozi ku nzego z’ibanze, abahoze ari abayobozi, abarinzi b’igihango n’abandi bose bagira aho bahurira n’inshingano zo kuyobora.

Iyi gahunda imaze iminsi ibera no mu tundi turere tw’igihugu, intego ni uko muri buri karere no ku murenge haba ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’Intebe yasabye abagize iryo huriro kugira ubufatanye, kujya inama, gukorera hamwe no guhuza inshingano zo gukorera igihugu.

Ababyeyi bahawe umukoro

Minisitiri Murekezi yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo neza ku mateka y’igihugu nta kuyagoreka, bakababwira uko abayobozi babi baroshye igihugu mu kaga n’uko ubuyobozi bwiza bwongeye kubanisha abanyarwanda.

Yavuze ko hari gahunda yuko ubumwe n’ubwiyunge bugomba kwigishwa mu mashuri yose kandi abana bagahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bagasobanukirwa neza.

Yongeyeho ko gushyiraho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego z’ibanze, ari igikorwa cy’ingenzi kuko cyatekerejwe n’ihuriro rya cyenda rya ‘Unit Club Intwararumuri’, hagamijwe gukomeza kubaka igihugu mu mahoro no kugiteza imbere.

Abagize iryo huriro n’abanyarwanda bose basabwe gushyikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko ari inzira nziza ifasha abanyarwanda gukomeza kubana neza birinda amacakubiri.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Nyaruguru
Umuhango wo gutangiza ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge witabiriwe n'abantu bo mu byiciro bitandukanye
Abitabiriye uyu muhango bakurikiye ubutumwa bwahatangiwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages