00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: MTN Foundation yatanze inkunga ya miliyoni 7Frw ku batishoboye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 December 2017 saa 07:38
Yasuwe :

MTN Foundation yatanze inkunga ya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ku baturage batishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru, harimo ayo kubagurira ubwisungane mu kwivuza no kubafasha mu mishinga ibateza imbere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 13 Ukuboza 2017, mu Murenge wa Ngera, aho abahawe iyo nkunga basabwe kuyikoresha neza ikabateza imbere ikabavana mu cyiciro cy’abafashwa.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi muri MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko ibikorwa nk’ibyo babikora mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu no gushyigikira gahunda nziza za Perezida Paul Kagame zo kuvana abaturage mu bukene.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika hari ibyo yemereye abaturage muri iyi myaka irindwi, ni muri urwo rwego rero na MTN mu bikorwa ikora by’ubucuruzi igena 1% y’ibyo yacuruje kugira ngo bifashe muri izo gahunda Perezida yemereye abaturage.”

Mukarubega yakomeje asobanura ko muri miliyoni zirindwi zatanzwe harimo agera kuri miliyoni eshatu azakoreshwa mu kugurira abaturage 1 000 ubwisungane mu kwivuza na miliyoni enye zizakoreshwa mu mishinga ibateza imbere.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngera ahabereye icyo gikorwa bavuze ko babyishimiye kandi ari igisubizo kuri benshi batishoboye.

Mahire Martin yagize ati “Mba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, turishimye cyane kuko hari abantu b’abakene bari barabuze mituweli none barazibonye. Njyewe nari narabashije gutanga igice ntangira abantu batatu hasigara abandi batatu, nishimiye ko nanjye ndi mubagiye guterwa inkunga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Mushayija Geoffray, yabwiye abaturage ko kugira ikarita ya mituweli bibafasha kwivuza mu buryo bworoshye bakagira ubuzima bwiza, bakabona imbaraga zo gukora bakiteza imbere, abibutsa ko gahunda y’ubwisungane mu kwivuza igaragaza imiyoborere myiza iri mu Rwanda.

Yagize ati “Iki gikorwa MTN yakoze gifite uruhare mu iterambere ry’abaturage no kubafasha kugira ubuzima bwiza, kuko iyo bafite mituweli bivuza neza bikabaha n’imbaraga zo gukora ibindi bikorwa byose by’iterambere. Abaturage turabasaba kumva neza akamaro ka mituweli no kwitabira kuyigura”.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Bisizi Antoine, yavuze ko kugeza ubu ubwitabire bwa mituweli buri ku kigero cya 68% ariko bihaye intego ko umwaka wa 2017 uzasozwa bageze ku kigero gishimishije.

MTN Foundation isanzwe ikora n’ibindi bikorwa bifasha mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza, nko kuvuza abafite ubumuga, guhugura abajyanama b’ubuzima, gutanga mudasobwa ku bigo by’amashuri, no guha abaturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu bindi ikora harimo gutanga mudasobwa ku biro by’utugari, kurihira amashuri abana b’abakobwa n’ibindi.

MTN Foundation yatanze inkunga ya miliyoni zirindwi ku batishoboye bo mu Karere ka Nyaruguru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngera, Ndayiragije Simon yishimiye inkunga yahawe abaturage ayobora
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi muri MTN Foundation, Zulfat Mukarubega, yavuze ko ibikorwa nk’ibyo babikora mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Bisizi Antoine, yavuze ko kugeza ubu ubwitabire bwa mituweli buri ku kigero cya 68%
Abakozi ba MTN bitabiriye igikorwa cyo gutera inkunga abaturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Mushayija Geoffray, yabwiye abaturage ko kugira ikarita ya mituweli bibafasha kwivuza mu buryo bworoshye
Abaturage bishimiye uburyo MTN Foundation ibazirikana ikabatera inkunga mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza

[email protected]
Amafoto: Ihorindeba Lewis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages