00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Mu byumweru bitatu hapfuye inka 27, Veterineri ashinjwa kubigiramo uruhare

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 June 2018 saa 10:16
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, bwagaragaje ko mu nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda hari iziherutse gupfa zigera kuri 27 mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa.

Ni ikibazo cyagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo barebera hamwe ishusho y’Intara mu iterambere.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batanduaknye barimo Minisitiri w’Ubutegets bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose n’abandi.

Hagarutswe ku bibazo bidindiza gahunda ya Girinka Munyarwanda, maze bigaragazwa ko hamwe na hamwe zigenda zipfa kubera kutazitaho uko bukwiye ndetse n’uburangare bwa bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze.

Mu Karere ka Nyaruguru hagaragajwe ko mu byumweru bitatu gusa hapfuye inka 27 zizira indwara y’uburondwe ariko bivugwa ko hari umurenge wabayemo amakosa mu gutanga imiti.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yagize ati “Hamaze gupfa inka 27. Hari umurenge umwe wa Busanze wabayemo ikibazo gikomeye upfamo 12. Zizira indwara y’uburondwe ariko harimo uburangare n’amanyanga kuko hari veterineri uwo wapfushije nyinshi wagiye agurisha imiti abaturage babura mafaranga akabihorera kandi umuti twawumuhaye”.

Minisitiri Kaboneka yasabye uwo Veterineri gusobanura impamvu agurisha aborozi imiti kandi ku Karere bayimuhaye arabihakana avuga ko yabikoze mbere ataramenya neza ko ku karere ihari.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yahise asaba urwego rw’Igihu rushinzwe iperereza (RIB), gukurikirana icyo kibazo by’umwihariko.

Usibye mu Karere ka Nyaruguru byagaragajwe ko no mu tundi turere nka Muhanga na Kamonyi naho hamaze gupfa inka zirenga 20 zizize indwara no kutavurwa neza.

Minisitiri Kaboneka yasabye ko Veterineri ushinjwa kwima aborozi imiti y'amatungo kuko babuze amafaranga akurikiranwa na RIB
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, asobanura uko bamaze gupfusha inka 27 mu byumweru bitatu
Veterineri wo mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru washinjwe kwima aborozi imiti kuko babuze amafaranga bigatuma inka zabo zipfa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages