00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Postes de Santé 34 zeguriwe abikorera, zigiye gutangira gukora amanywa n’ijoro

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 19 February 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Amavuriro y’ibanze azwi nka Postes de Santé agiye guhabwa abikorera kugira ngo bakemure ibibazo by’imikorere na serivise itanoze ayavugwamo.

Mu Karere ka Nyaruguru hagaragara Postes de Santé 34. Zigiye guhabwa abikorera batsindiye amasoko yo kuzegurirwa. Kuva zatangira gukora zagiye zivugwaho gukora ku manywa gusa kandi byagera mu mpera z’icyumweru zigafunga imiryango umunsi wose.

Ikindi ni uko hari serivise zagenewe gutangirwamo zitatangwaga bitewe n’umubare muto w’abakozi.

Abagera kuri 36 barimo abatsindiye kuyobora ayo mavuriro n’abazabafasha, bahuguwe n’ikigo cyita ku mibereho y’umuryango (Society for Family Health-SFH) kugira ngo bazabashe kunoza ibyo bakora.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bishimira ko begerejwe ayo mavuriro ariko bagasaba ko serivise ziyatangirwamo zarushaho kunozwa ndetse bakajya banabakira abantu n’ijoro no mu mpera z’icyumweru (weekend).

Mukamanzi Odette twasanze kuri Poste de Santé ya Mishungero yagiye kuvuza umwana, yavuze ko bakeneye serivise z’ubuvuzi bw’amenyo, amaso no kubyaza ababyeyi.
Ati “Batugiriye neza nk’uko baduhaye ivuriro hafi bakaduha n’umuganga utubyaza ndetse n’uvura amenyo n’amaso kuko ni serivise dukenera tukazibura. Ikindi ni uko dukeneye ko bakora n’ijoro no muri weekend kuko iyo dukeneye kwivuza dusanga batakoze.”

Kugeza ubu kuri iyo Poste de Santé hakora umuforomo umwe utanga serivise z’ubuzima, avuga ko avunika cyane bikaba byaba intandaro ya serivise itanoze.

Ati “Ntanga serivise yo gusuzuma abarwayi no kubavura kuko ndi umwe nta zindi, ariko nk’abaza kwivuza amenyo n’amaso kuko bazi ko ari serivise zagenewe gutangirwa hano ariko iyo baje turabahakanira bagataha batavuwe. No kubyaza hari aho byagenewe ariko ntihakoreshwa.”

Yifuza ko bishobotse hakoherezwa abandi baganga batanga izo serivise kugira ngo abaturage bazikeneye bazihabwe.

Yavuze ko ku munsi aganwa n’abarwayi bari hagati ya 40 na 120 bigatuma hari abataha batavuwe kubera ko akora ari umwe.

Umuyobozi ushinzwe imikoranire muri SFH Rwanda, Mugisha Alexis, yavuze ko bari guhugura abazajya bakira abarwayi kuri ayo mavuriro kugira ngo bazatangire gukora basobanukiwe neza inshingano zabo.

Ati “Twe nka SFH turi mu bafatanyabikorwa bafatanya n’Akarere ka Nyaruguru kugira ngo duteze imbere serivise z’ubuvuzi. Icyo dukora ni ugufasha mu kubaka amavuriro y’ibanze ari mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri. Aba turi kubahugura kugira ngo bazabashe kunoza inshingano zabo.”

Bamwe mu batsindiye kuyobora ayo mavuriro y’ibanze, bavuze ko biteguye kuvugurura serivise ziyatangirwamo no kongera umubare w’abakozi kandi bakajya bakora iminsi yose amanywa n’ijoro.

Uwamahoro Claudette ati “Hari serivise tuzongeramo kuko ni ugufasha abaturage kandi natwe tukabyungukiramo, tuzongera abakozi babe nka batanu kandi tujye dukora iminsi yose amanywa nijoro kugira ngo tunoze serivise zacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assoumpta, yabasabye kuzita ku kunoza serivise abizeza ko ubuyobozi buzababa hafi.

Ati “Inzego z’ubuyobozi zirahari n’inama zagiye zihuza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri y’Ubuzima na SFH twaganishaga ko izi Postes de Santé n’ubundi zahabwa abikorera kugira ngo abaturage bahabwe serivise umunsi ku wundi, uzagira ikibazo tuzamufasha ntibagire impungenge.”

Yabasabye ko igihe bazaba batangiye akazi bakwita ku kunoza serivise batanga kandi bagakoresha abakozi bakora neza.

Umuyobozi ushinzwe imikoranire muri SFH Rwanda, Mugusha Alexis, aganira n'umuforomo wo kuri Poste de Santé ya Mishungero
Kuri Poste de Santé ya Mishungero hakora umuforomo umwe utanga serivise z'ubuzima akakira abarwayi bagera ku 120 ku munsi
Umuyobozi ushinzwe imikoranire muri SFH Rwanda, Mugisha Alexis, aganira n'abaje kwivuriza kuri Poste de santé ya Mishungero mu Karere ka Nyaruguru
Poste de Santé ya Mishungero ku munsi iganwa n’abarwayi bari hagati ya 40 na 120 mu gihe ikoraho umuforomo umwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages