Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwitabaje Sosiyete y’Abashinwa yitwa STECOL isanzwe ifite akazi ko kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma kugira ngo ibafashe gusibura iyo mihanda yasibamye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ati “Imvura nyinsi yaguye yatumye ibitengu biremereye cyane bigwa mu muhanda ku buryo kubikuraho byari bigoye abaturage batabibasha. Kubera ko bano Bashinwa bari mu karere kacu bafite imihanda bari kubaka kandi bakaba bafite ibikoresho hafi, twarabiyambaje tubasaba ko badutiza imashini kugira ngo ibikuremo, hanyuma abaturage bajyemo basibura imiferege.”
Ubusanzwe iyo mihanda yifashishwa n’abaturage mu kuvana umusaruro mu mirima ndetse n’ibinyabiziga bitandukanye biyinyuramo bijya mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru.
Muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 iyo mihanda iri mu yifashishwa n’imodoka z’abayobozi bari mu igenzura ry'uko imyanzuro yo kwirinda ikwirakwira ryacyo iri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’imbangukiragutabara ziyinyuramo zitwaye abarwayi.
Umuyobozi w’imishinga muri STECOL Company, Mr Yaozheng, yavuze ko bakimara kugezwaho icyo kibazo bakoze ibishoboka byose kugira ngo batange ubutabazi bwihuse.
Ati “Kuva tariki ya 2 Mata kugeza ku wa 9 Mata mu gihe cy’icyumweru kimwe twatanze ubutabazi ku buryo twakuyemo ibitengu ahantu hafite ubuso bwa metero kare 8400; ubu umuhanda ni nyabagendwa.”
Yavuze ko kuba bakorera mu Karere ka Nyaruguru bamaze kuba abafatanyabikorwa n’inshuti z’abahatuye bityo badashobora kwanga kubaha ubutabazi ubwo ari bwo bwose cyangwa kubatera inkunga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yashimiye STECOL Company ku butabazi yatanze mu gihe gikwiriye.
Yagize ati “Twabashimira nk’abafatanyabikorwa bari mu karere bemeye kudufasha, bakoze igikorwa gikomeye cyane kandi kubera iki cyorezo cyafunze ibikorwa byari bigoye kuba twakoresha ubundi buryo kandi tugomba kugira umuhanda ukomeza kuba nyabagendwa.”
STECOL Company isanzwe ikora byo kubaka ibikorwa remezo mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika. Yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013.
Isanzwe izwiho gukorera ku gihe no kuzuza inshingano no gukorana neza n’abaturage isanze, gutanga ubutabazi aho bibaye ngombwa no kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.










Ibitekerezo 0