Uko ibihe byagiye bihinduka hari ibikorwa byabagaho mu muco Nyarwanda bitagikorwa harimo n’urubohero.
Mu kuvaho kwabyo, hari n’ibyagiye birema icyuho mu burere bw’umwari wa none ku buryo ingaruka zabyo zigaragara mu muryango.
Icyo cyuho ukibonera mu kuba hari abangavu batwara inda mwanaganira bakakubwira ko byabatunguye kuko batari bazi uko umubiri ukora, yewe hari n’abakubwira ko n’ubwo bataratwara inda ariko bagira amatsiko menshi ku buzima bw’imyororokere ariko bakabura aho bayashirira.
Ndayisaba Eustache, Umukozi w’Umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA ushyira mu bikorwa Umushinga witwa ‘Turi ab’agaciro’ ufatanyamo na Plan International Rwanda, avuga ko batekereje Gahunda yiswe’’Tuganire Mwari’’ igamije kuzamura imyumvire y’abangavu babigisha ubuzima bwabo bw’imyororokere. Harimo uko bakwifata kugira ngo bazagire ubuzima bwiza.
Yagize ati “Twahisemo gufata abana bo mu kigero cy’imyaka 14 kugeza kuri 18 kuko byibura ari bo baba batarahindurwa n’Isi ubwira bakumva. Tuzabaganiriza ku ngingo zitandukanye zituma bisobanukirwa bakabasha kwirinda ibishuko bibagusha mu byago byo gutwara inda cyangwa bajya mu biyobyabwenge.”
Akomeza ati “Tuzabazamurira imyumvire ku murimo. Niba kera mu rubohero barigiragamo ubukorikori n’ubugeni, ubu naho tuzabibutsa ko buri wese icyo akora agomba kugishyiraho umwete kugira ngo kizamutunge mu bihe bizaza.’’
Umwangavu w’imyaka 15 utuye mu Mudugudu w’Umurambi, Dushime Evelyne, yavuze ko amakuru y’urubyiruko bagenzi be akunze kuba ari make, yiganjemo ibihuha kandi bakaba batisanzura imbere y’ababyeyi babo ngo babaze byose bakeneye.
Niyodusenga Léonie w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Ngarurira mu Murenge wa Munini, yavuze ko na we yiteze byinshi kuri iyi gahunda birimo no kumenya kwitekerereza icyamubyarira amafaranga kuko ari hafi gusoza amashuri yisumbuye.
Umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ufite mu nshingano ze Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Murebwayire Maureen, yavuze ko iyi gahunda iziye igihe kandi izafasha mu kurushaho gushimangira urugendo rwo kwimakaza uburinganire.
Yagize ati “Umusaruro ujyenda ugaragara, unabirebera mu mashuri, abana b’abakobwa basigaye batsinda ibizamini kurenza n’abahungu. Gutwara inda zitifuzwa biragabanuka. Ibi biganiro n’izindi nzira zose zigenda zinyuzwamo ubukangurambaga buhumura umukobwa, ni byo bizatuma azaba uw’akamaro ku muryango n’igihugu’’.
Aya masomo azatangwa muri Gahunda yiswe’Tuganire Mwari’ azahabwa abangavu basaga 450 bo mu Mirenge ya Rusenge, Munini na Muganza mu Karere ka Nyaruguru. Azatangwa mu mwaka wose kugira ngo bahabwe iby’ingenzi byabafasha kubaka ejo heza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!