00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Ubujura bw’amatungo buravuza ubuhuha

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 14 December 2015 saa 09:32
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bakomeje guterwa impungenge n’ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare buri kwiyongera muri iyi minsi, bagasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi kubafasha guhashya abajura, dore ko ngo bimaze kuba akamenyero ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ubujura bufata indi ntera.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, Akarere ka Nyaruguru, abagatuye bakora ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare. Kuri ubu aba baturage bavuga ko ubujura bw’amatungo butaboroheye ku buryo bamwe bahitamo kurarana nayo mu nzu.

Aborozi bo muri aka Karere basanga icyaca ubujura bw’amatungo bukomeje kuhagaragara, ari uko buri tungo ryagira icyangombwa cyaryo, umuntu wese ugiye kurigurisha akakigaragaza.

Nzabisigirande utuye mu Murenge wa Busanze yagize ati” bitwikira ijoro bakaza bakazivana mu kiraro, n’ubwo na mbere bazibaga, muri iyi minsi bwo birakabije, (…) twumva bibaye byiza nk’abaturage dutunze inka, Leta yagombye kudushakira uburyo buri nka yagira icyangombwa cyayo, ku buryo umuntu ushoreye inka yajya abazwa icyangombwa cyayo, uwakibura akabazwa aho yayikuye.”

Nsabimana wo mu Murenge wa Nyagisozi ati”ejobundi bibye inka eshatu mu ijoro rimwe, (…) hari abantu birirwa bicaye badakora, noneho babona iminsi mikuri igiye kugera bagatangira kwiba bashaka ibyo bazarya, twifuza ko ubuyobozi bwareba uko bwadufasha kubahashya kuko barakabije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO François, avuga ko zimwe mu ngamba bafashe mu guca ubujura, harimo gukaza amarondo, no kubarura abantu baraye mu midugudu bakamenyekana, ndetse bakihutira no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kandi vuba.”

Ati ”abaturage nibo ba mbere bagomba kugira uruhare mu guca ubwo bujura, barara amarondo, no gukomeza kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo n’uduciye mu cyuho abe yafatwa, ariko nanone bagakomeza gahunda twashyizeho y’uko umuntu wese uraye mu mudugudu abarurwa bikaba bizwi.”

Usibye ubujura buvugwa ko buri kwiyongera mu Karere ka Nyaruguru, abahatuye ndetse n’ubuyobzi bavuga ko hagaragara n’ubusinzi bukunze kubyara amakimbirane mu miryango ndetse n’umutekano mucye.

Ubuyobozi bw’aka Karere bukaba butangaza ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aricyo gikunze kugaragara bitewe n’inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi bihagaragara.

Mu rwego rwo guca ubujura, aborozi basaba ko buri tungo ryagira icyangombwa cyaryo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages