00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Ubutabazi bwa Croix Rouge bwerekejwe mu gufasha guhindura imyumvire

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 February 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Croix Rouge y’u Rwanda nk’umuryango usanzwe ushinzwe ubutabazi, yatangije umushinga wo gufasha abaturage guhindura imyumvire, abatishoboye bakizamura bakava mu bukene, bikemurira ibibazo by’ubuzima bibangamira iterambere ryabo.

Emmanuel Ntakirutimana, umuyobozi w’ishami ryo gufasha no guteza imbere gahunda za Croix Rouge y’u Rwanda, yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu abaturage bo mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda na Busanze batishoboye bazafashwa mu bintu bitandukanye.

Ku ikubitiro batangiye gufashwa mu guhindura imyumvire, iki gikorwa kikaba gikorwa n’abakorerabushake bakora ubukangurambaga urugo ku rundi, cyangwa bakifashisha uburyo bwa sinema.

Ubukangurambaga bukorwa harimo gukangurira abaturage kugira isuku birinda indwara ziterwa n’isuku nke, kuboneza imirire bakangurirwa guhinga imboga no gutegura indyo yuzuye, hari kandi kubakangurira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kuboneza urubyaro, n’ibindi.

Ntakirutimana akomeza avuga ko hari ibindi bikorwa bikomeye umushinga izibandaho, ati “Tuzibanda no mu gufasha abatishoboye kwibumbira mu makoperative, batozwa kwizigamira nyuma bakazunganirwa baterwa inkunga mu mishinga bazaba bihitiyemo. Hazasanwa imiyoboro y’amazi, abatishoboye bazubakirwa ubwiherero, bazahabwa kandi amatungo magufi n’amaremare.”

Abakorerabushake bahawe ibikoresho bizabafasha kunoza akazi kabo

Tariki ya 17 Gashyantare ni bwo habaye umuhango wo gushyikiriza ibikoresho binyuranye bizafasha abakorerabushake kugera ku nshingano z’ubukangurambaga mu midugudu bashinzwe.

Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 7 bigizwe n’imyambaro, amagare, moto, ibikoresho byifashishwa mu gupima imikurire y’abana uburebure n’ibiro, ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’umuganda, n’ibindi.

Mahirwe Jeanne umwe mu bakorerabushake bashinzwe ubukangurambaga, avuga ko ibikoresho yahawe bigiye gutuma arushaho kunoza akazi yari yaratangiye.
Yagize ati “Igare nahawe rizatuma binyorohera kujya nzenguruka umudugudu wose. Nizeye ko 100% nzagera ku ntego yo kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye bo mu mudugudu ashinzwe.”

Umushinga nk’uyu Croix Rouge y’u Rwanda iwutangira nyuma yo gusesengura ibibazo byugarije abatishoboye ariko yifashishije n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’aho umushinga izakorera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages