Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Never Again Rwanda, usanzwe ukora ibikorwa byo kwimakaza imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu no kubaka amahoro n’iterambere birambye.
Never Again Rwanda ivuga ko ari gahunda yayo isanzwe yo guhuriza hamwe abaturage n’abayobozi bakaganira ku kibazo runaka gihari hagatangwa ibitekerezo by’uko cyashakirwa umuti urambye.
Kuri iyi nshuro haganiriwe ku mihigo, uruhare rw’abaturage mu kuyihiga no kuyesa ndetse n’inzitizi zihari zituma iteswa uko byifuzwa kugira ngo zikurweho.
Mu mwaka w’imihigo wa 2016/2017 akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa 15 n’amanota 78.40% kavuye ku mwanya wa 10 kariho muri 2015/2016 n’amanota 76.07%.
Abaturage bo muri ako karere baganiriye na IGIHE bavuga ko umwanya baherutse kubona batawishimye, ibyo bahurizaho n’ubuyobozi.
Mu bitekerezo batangiye mu nteko rusange bagiranye n’ubuyobozi abaturage bavuze ko bimwe mu bituma batesa neza imihigo harimo ko rimwe na rimwe baba batayizi kuko ubuyobozi bujya kuyihiga butabasabye ibitekerezo ikaza ibitura hejuru no kuba hari abayobozi ku nzego z’ibanze bategera abaturage ngo babagire inama.
Ikindi bagaragaje nk’imbogamizi ni ibyiciro by’ubudehe byakozwe nabi kuko hari abashyizwe mu bitajyanye n’imibereho yabo, hari kandi abavuze ko bakora imirimo mu isoko riba ryatanzwe n’akarere ntibishyurwe ku gihe, hakiyongeraho ubwumvikane buke n’amakimbirane yo mu miryango.
Abaturage kandi bavuze ko serivise mbi itangwa n’abashinzwe ibya mituweli ituma bamwe bazinukwa kongera kwitabira kuyitanga bigatuma uwo muhigo utetswa, ariko hakiyongeraho n’ubukene kuri bamwe butuma kwesa imihigo bibagora.
Vanessa Nyampeta wo mu murenge wa Kibeho ati “Nkanjye mbona aho bipfira, ikibazo cya mbere cy’ingutu dufite ni icy’ibyiciro by’ubudehe, umuntu aragenda agasanga bamushyize mu cyiciro cya gatatu kandi ni umukene utagira n’inkoko, ugasanga nta mahirwe ashobora kubona nko guhabwa imirimo muri VUP noneho nawe akaba yacika intege ntatange na mituweli kuko nta bushobozi.
Bamwe mu bayobora utugari bo bagaragaje ko hari abaturage batitabira inama ngo bamenye ibiteganyijwe, inzego z’umudugudu zidakorana neza byose bikabazwa umukuru w’umudugudu gusa, n’ubushobozi buke bw’inzego z’ibanze butazishoboza kwegera abaturage nk’aho ku kagari uhasanga abakozi babiri gusa bashinzwe imihigo igera kuri 80.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Never Again Rwanda, Eric Mahoro, yavuze ko imihigo ari imwe muri gahunda za Leta zihutisha iterambere, akaba ariyo mpamvu bahisemo guhuza ubuyobozi n’abaturage kugira ngo bayiganireho barebe uko yanozwa kandi bose bakayigiramo uruhare.
Mahoro ati “Turagira ngo abaturage baganire n’abayobozi ku mbogamizi babona ku bijyanye n’uruhare rwabo mu mihigo n’imiyoborere, ariko banatange inama k’uko izo mbogamizi zakemuka ndetse n’uruhare rwabo rwiyongere kuko ntabwo iterambere ry’igihugu ryakwihuta abaturage batagize uruhare mubibakorerwa”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyaruguru, Antoine Bisizi, yashimye gahunda yashyizweho na Never Again Rwanda yo gufasha Leta guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bayitezeho kwesa imihigo neza.
Umuryango Never Again Rwanda ukorera mu turere 22 tw’igihugu ariko iyi gahunda yo guhuza abaturage n’abayobozi bakaganira ku ngingo runaka iyikorera mu turere 10 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO