00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Ukekwaho ubujura yakubiswe bimuviramo urupfu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 September 2017 saa 07:27
Yasuwe :

Abagabo batandatu baguwe gitumo ubwo bari bari kwiba ibirayi mu murima wo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru umwe muri bo arakubitwa bimuviramo urupfu.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Nzeri 2017, mu Kagari ka Muhambara aho babonwe n’abazamu, batabaza abanyerondo barabirukankana umwe baramufata baramukubita bimuviramo gupfa.

Abo bazamu kandi bahise batabaza abandi banyerondo bo mu mudugudu bihana imbibi babafasha guta muri yombi batatu, abandi babiri barabacika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyahinda, Vedaste Habimana, yabwiye IGIHE ko abagiye kwiba bari batandatu uwitwa Sentama Vianney w’imyaka 52 y’amavuko ari we wakubiswe bikamuviramo gupfa, ariko hari n’abandi batatu bafashwe bashyikirizwa polisi abandi babiri bakaba bagishakishwa.

Ati “Byabaye ahagana saa sita z’ijoro abazamu babavumbuye bari kwiba ibirayi barabirukankana umwe baramufata barwana na we baramukubita bimuviramo gupfa, abandi babatu bafashwe n’abanyerondo, naho babiri barabacika ubu baracyashakishwa kuko na bo barazwi”.

Habimana akomeza avuga ko n’abo bazamu hamwe n’abanyerondo uko ari icyenda bakubise uwo mujura agapfa bahise baburirwa irengero, bakaba bari gushakishwa kuko kwihanira bitemewe.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano bagatanga amakuru ku buyobozi kandi bakirinda kwihanira.

Yasabye kandi abafite umuco mubi w’ubujura kuwureka, abafite ikibazo cy’ubukene bakegera ubuyobozi bukabafasha kandi bakagirwa n’inama.
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages