Uyu muryango utuye Mudugudu wa Runyami mu Kagari ka Murama, uvuga ko bakimara gushakana babyaye umwana wa mbere bahita bamukurikiza hatarashira umwaka.
Kuri ubu afite abana bane; umukuru yavutse mu 2006 umukurikira avuka mu 2007, uwa gatatu avuka mu 2012 naho uwa kane mu 2017.
Kubyara abana ba mbere b’indahekana byatumye umukuru ahita arwara imirire mibi ajyanwa mu bitaro.
Bagowe no kwita ku bana b’inkurikirane bibateza ubukene bigera aho bagirana n’amakimbirane yo mu rugo bakajya barwana.
Ruganintwari ati “Urukundo ntirwari ruhari, nta suku twari tukigira, umugore wanjye atiyitaho ku buryo byageze n’aho nshaka kumuca inyuma.”
Uwitonze w’imyaka 38 avuga ko atabonaga umwanya wo kwiyitaho nk’umugore cyangwa ngo agire n’igikorwa akora kimuteza imbere.
Ati “No kwiyitaho nanjye ubwanjye ntibikunde kubera kwita ku bana b’inkurikirane.”
Ruganintwari na Uwitonze bakimara gusobanukirwa gahunda yo kuboneza urubyaro barayiyobotse, bituma batangira no kubona umwanya wo gukora ibibateza imbere.
Uwitonze ati “Mbasha gushaka amafaranga kuko nta nda imvuna nta n’umwana mba mpetse kuko abo mfite bamaze gukura bariga. Iyo Leta itazana gahunda yo kuboneza urubyaro simba nkiriho kuko ntabwo mba mfite ibyo kurya, n’abo nabyaye simba mbarera baba baranshitse baragiye kubera kutabona ibyo mbaha no kubitaho.”
Ruganintwari na we yemeza ko abana babo batekanye kandi bameze neza kuko babitaho uko bikwiye.
Ati “Abana bariga neza kuko twaboneje urubyaro kandi natwe byatugizeho ingaruka nziza kuko dusigaye tubanye neza nta makimbirane, turakundana.”
Igi ry’umwana ryarabatabaye
Ruganintwari na Uwitonze bavuga ko kimwe mu byabafashije kuvana umwana wabo w’imfura mu mirire mibi no gukumira ko murumuna we ayirwara ari uko bahisemo kubitaho babagaburira amagi n’ibindi biryo bifite intungamubiri.
Ibyo babikesha inyigisho bahawe n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Bibumbiye mu itsinda ry’abagore bahabwaga ifu ya ‘Shisha Kibindo’ noneho bakajya bizigamira igiceri cya 100 Frw buri cyumweru bigera aho wese agura inkoko.
Uwitonze ati “Itsinda ryacu ryarimo abagore 10 noneho buri wese agura inkoko tuzitaho neza zitangira gutera mu 2017 noneho abana bacu batangira kurya amagi. Ubu ku ifunguro nshyiraho igi kugira ngo umwana agire ubuzima bwiza. Ubu dufite inkoko 30 ziduha amagi.”
Ruganintwari avuga ko bari gutegura umushinga wo korora inkoko zigera ku 100 ku buryo zizajya zitera amagi menshi bakanagurishaho bakabona amafaranga.
Yavuze ko nk’uko babyigishijwe, iyo umugore we atwite amwitaho by’umwihariko akamugaburira neza kandi akamubwira amagambo meza kugira ngo azabyare umwana umeze neza.
Yemeza ko kwita kuba na babo byatumye bagira ubwenge kuko no mu ishuri basigaye batsinda neza amasomo. Umwana wabo w’imfura yabaga uwa 30 none asigaye aba uwa mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!