Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko ingamba zafashwe zirimo guhugura abahinzi, berekwa uko bahinga kijyambere; gutunganya ibishanga; guhanga amaterasi y’indinganire; gutera imbuto z’indobanure; guhinga bifashishije inyongeramusaruro n’ibindi.
By’umwihariko uyu muyobozi avuga ko ikindi cyatumye umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongera ari ishwagara yo guhingisha bahawe na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, kuko ubutaka bwo muri aka Karere busharira.
Habitegeko ati “Mu 2013 Perezida ataraduha ishwagara, twasaruraga toni 14 z’ibirayi kuri hegitari kandi ntako abantu babaga batagize; ariko uyu munsi tugeze kuri toni 25 kuri hegitari kandi hari n’aho twagejeje kuri toni 29, cyane cyane muri aya materasi y’indinganire tugenda duca tugashyiramo ibyangombwa byose birimo ishwagara, ifumbire y’imborera n’imvaruganda.”
Hagaragajwe ko umusaruro w’ibigori na wo wazamutse uva kuri toni ebyiri ugera kuri eshatu kuri hegitari imwe kandi ko hari na gahunda yo kuwuzamura kurushaho.
Habitegeko yasobanuye ko no ku bindi bihingwa, umusaruro wazamutse ku buryo abaturage bihagije mu biribwa.
Yanongeyeho ko hatangiye kubakwa inganda ziciriritse zitunganya umusaruro w’ibigori muri aka karere.
Ati “Ku bigori, twavuye kuri toni zisanga ebyiri mu 2013, ubu tugeze kuri toni eshatu n’ibilo 600. Ku bishyimbo bishingirirwa, twavuye ku bilo 870 mu 2013, ubu tugeze kuri toni ebyiri n’ibilo 100. Ku gihingwa cy’ingano, twavuye kuri toni ebyiri n’ibilo 640, ubu tugeze kuri toni eshatu n’ibilo 580 kuri hegitali imwe.”
Ubutaka busharira si ikibazo
Habitegeko yavuze ko kuba Nyaruguru ifite ubutaka busharira batakibibona nk’ikibazo ahubwo byahindutse igisubizo kuko bweraho ibihingwa ngengabukungu bitanga amafaranga menshi.
Ibihingwa byera kuri ubwo butaka by’umwihariko ni icyayi n’ikawa kandi bifite isoko rikomeye mu Rwanda no mu mahanga.
Kuri ubu muri aka karere, umusaruro uva mu buhinzi bw’icyayi urebewe mu nganda eshatu zigitunganya, ugera hafi kuri toni 5 000 ku mwaka.
Habitegeko avuga ko hari umushinga w’umushoramari witwa Unilever Tea Company, watangiye guhinga icyayi hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ko uwo mushoramari agiye kubaka uruganda runini ruzajya rutunganya umusaruro ungana na toni ibihumbi 10 ku mwaka.
Ati “Uwo musaruro ntabwo tuwubarira mu ngano y’amatoni gusa ahubwo tureba n’abaturage bahabwamo akazi, haba mu buhinzi, mu kwita ku cyayi no mu gukora mu ruganda. Ni umushinga uzazana impinduka zikomeye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ubuhinzi bw’icyayi ubu bwabaye umwuga ugiye gukiza abaturage b’i Nyaruguru.”
Politiki mbi yari yarakenesheje Nyaruguru
Mu myaka ya mbere ya 1994, abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru babagaho mu bukene bukabije, ku buryo bakundaga gusuhuka bakajya gushakisha ibyo kurya ahandi cyangwa bakicwa n’inzara.
Habitegeko yavuze ko ibyo byaterwaga n’imiyoborere mibi yari mu gihugu aho byavugwaga ko abaturage b’aho ari abanebwe abatazi gukora.
Ati “Ngira ngo batwitaga ‘Abatebo’, abaturage basuhuka ndetse bakanicwa n’inzara. Ibyo byabayeho ariko iyo tubireba uyu munsi tubibonera mu kibazo cy’imiyoborere mibi yari mu gihugu. Kari akarere gasa n’akatereranywe mu by’ukuri.”
“Hari n’impaka zajyaga zibaho ngo abaturage bakomoka hano ni abanebwe ngo ni yo mpamvu bicwa n’inzara. Icyo rero ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko abaturage ba hano ni inyangamugayo kandi ni abakozi nk’abandi.”
Abahinzi bari mu byishimo
Bamwe mu bahinzi b’i Nyaruguru baba abahinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo n’abahinga icyayi bishimira ko ubuyobozi bwabitayeho bubigisha guhinga kijyambere ku buryo umusaruro babona ubahagije bitandukanye na mbere.
Nsanzimana Japhet wo mu Murenge wa Ruheru avuga ko iwe mu rugo batakibura ibyo kurya kubera guhinga ku materasi y’indinganire.
Ati “Umusaruro nabonaga wariyongereye cyane kubera ko ubutaka butagitwarwa n’isuri, ifumbire iyo uyishyizemo igumamo. Iyo uhinze imbuto nziza, ukayihinga ahantu heza mu murima uteguye neza, bizana impinduka zikomeye. Uyu munsi tumeze neza, ibiribwa birahari, ibirayi biri hano ni byinshi birashimishije cyane.”
Mukagahima Athanasie wo mu Murenge wa Cyahinda avuga ko asigaye yeza ibirayi agasagura n’ibyo kujyana ku isoko kandi mbere atarabonaga n’ibyo arya bimuhagije.
Ati “Kuva aho abayobozi batuzaniye inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure, umusaruro w’ibirayi warabonetse ku buryo tubona ibyo kurya ndetse tukajyana no ku isoko. Mbere twarahingaga bikanga kwera kubera ko twapfaga guhinga, nta fumbire nta n’imbuto nziza dufite.”
Havugimana Placide we avuga ko yahinze icyayi ku isambu ye ifite ubuso bwa hegitari imwe, nyuma yo guhabwa inguzanyo n’umushinga witwa Scon azishyura nta nyungu atanze.
Ati “Scon yampaye inguzanyo y’ibihumbi 900 Frw, ubu icyayi natangiye kugisarura kandi nkigurisha ku ruganda. Isambu nagiteyeho yari imaze imyaka myinshi yaramezeho ishinge, nta kintu na kimwe imariye. Icyayi nkitezeho iterambere kandi ndateganya guhinga ikindi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ikibazo cy’inzara cyakemutse mu baturage ahubwo igisigaye ari ukubashakira amasoko y’umusaruro wabo, bakabona n’amafaranga aturuka mu buhinzi.
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi, kugeza ubu i Nyaruguru hamaze gutunganywa ibishanga bifite ubuso bwa hegitari 300. Haracyari ibindi bifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 600 zikeneye gutunganywa, ubuyobozi buvuga ko na byo hari gahunda yo kubitunganya bigendanye n’uko ubushobozi buzaboneka.



















TANGA IGITEKEREZO