Ishyamba rya Rwabidagari riherereye mu Mudugudu wa Agatare, Akagari ka Ngarurira mu Murenge wa Minini, naho hatoraguwe uruhinja mu gitondo cyo ku wa 21 Gicurasi 2018.
Urwo ruhinja bigaragara ko rwari rumaze amasaha make ruvutse rwabonywe n’umuturage wari ugiye kwahira ubwatsi, ahita abimenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Ndamuramya Fidèle, yavuze ko basanze urwo ruhinja rugihumeka hakaba hari gushakishwa nyina warubyaye akaruta.
Yagize ati “Ni umwana w’uruhinja w’umuhungu, urebye yari amaze hagati y’umunsi umwe n’iminsi itatu avutse. Uwamubyaye akamuta aho ntaramenyekana nta n’uwo turi dukeka, gusa dufatanyije na Polisi n’abaturage turi gukora iperereza mu midugudu ngo tumenye niba mubari batwite hari uwaba yabikoze.”
Ndamuramya avuga ko kugeza ubu uwo mwana bamujyanye ku Bitaro bya Munini arapimwa basanga ari muzima ariko hari ibindi bizamini agikorerwa kugira ngo ubuzima bwe bukomeze gusigasirwa.
Abaturage basabwe gutanga amakuru ku muntu baba bakeka ko yaba yabyaye agata umwana.



















TANGA IGITEKEREZO