Ndagijimana w’imyaka 25 y’amavuko yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Kageyo mu Kagari ka Gabiro mu Murenge wa Ruramba, akaba yari afite umugore n’umwana umwe.
Umwe mu baturanyi be avuga ko mu rukerera rwo kuwa Gatatau taliki ya 24 Gicurasi 2017, bumvise umugore we atabaza avuga ko asanze umugabo we yimanitse mu giti, batabaye basanga yashizemo umwuka, bahita bahamagaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Jeanne Nibagwire, yatangaje ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru bahise bajya muri urwo rugo basanga koko Ndagijimana amanitse mu giti, bakeka ko yiyahuye.
Nibagwire ati “Yari yaraye mu rugo, umugore akangutse mu gitondo rero nibwo ngo yamubuze noneho arabyuka ajya mu gikari asanga umugabo yimanitse mu mugozi mu giti cy’ipera gihari. Umugore atubwira ko yamubuze akeka ko yaba yazindukiye mu mirimo. Umuryango we nawo uvuga ko nta kibazo bari bafitanye kandi nta n’undi muntu azi bari bafitanye ikibazo, kandi banavuga ko yatashye ameze neza ku buryo ibyo kwiyahura nabo byabatunguye”.
Uyu muyobozi avuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, umurambo wa Ndagijimana bahise bawujyana ku bitaro bya Munini, kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane amakuru arambuye ku rupfu rwe.
Avuga kandi ko biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera ushyingurwa kuri uyu wa kane.




Ibitekerezo 0