00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Umugabo yateye icyuma mugenzi we bapfuye inyama

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 June 2017 saa 04:39
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukomeretsa mugenzi we bapfuye inyama, aho bivugwa ko yamuteye icyuma, abandi bakavuga ko ari inkoni yamukubise ku jisho.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagishayo, akagari ka Kagoma arakekwaho gukomeretsa ku jisho Emmanuel Ntezimana w’imyaka 35 y’amavuko, ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 13 Kamena 2017.

Umwe mu bari hafi yaho yamutereye icyo cyuma yabwiye IGIHE ko bapfuye inyama.
Yagize ati “Nzezimana asanzwe acuruza inyama zitetse, ubwo rero uwo mugabo yagiyeyo arazigura amaze kuzirya baratongana ngo yamuhaye inyama zaboze.

Bateye amahane bajya no mu buyobozi bw’umudugudu barabunga, ariko ku mugoroba aza kumutega amutera icyuma ku jisho aramukomeretsa. Twatabaye duhita tumujyana ku kigo nderabuzima cya Kibeho naho uwo wamuteye icyuma yahise ahunga twamubuze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Aphrodis Rudasingwa, avuga ko uwo mugabo akimara gukomeretsa Nzezimana yahise aburirwa irengero, akaba ari gushakishwa ngo ahanirwe icyo cyaha kuko n’ubundi asanzwe azwiho kugira amahane.

Rudasingwa ati “Asanzwe uzwiho kugira amahane, yaburiwe irengero ntabwo turamubona, ariko ari gushakishwa. Uwakomeretse yavuwe arataha kuko ntabwo yamukomerekeje cyane”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane no kwihanira, abagira inama yo kugana ubuyobozi igihe cyose bahuye n’ikibazo bukabafasha kugikemura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages