00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Umuhanda uva ku Karere werekeza ku Bitaro bya Munini watangiye gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 June 2020 saa 08:45
Yasuwe :

Ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru birarimbanyije; kuri ubu ahagezweho igice kiva ku Biro by’ako Karere cyerekeza ku Bitaro bya Munini (Umuhanda Ndago-Munini).

Yaba umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa n’Ibitaro bya Munini, byose ni ibikorwa remezo bikomeye Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, yemereye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru hagamijwe kubageza ku iterambere rirambye n’imibereho myiza.

Uwo muhanda Ndago- Munini w’ibilometero birindwi, ni igice kimwe cy’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66, watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo iri kwihuta ku buryo bizeye ko uzuzurira igihe.

Ati “Imirimo iri kugenda neza ku buryo tubona ko uzuzurira igihe, ntekereza ko n’iminsi mike batakoraga [kubera icyorezo cya COVID-19] bashobora kuba barashyizeho uburyo bwo kukigaruza.”

Habitegeko yavuze ko n’Ibitaro bya Munini bigiye kuzura kuko imirimo yo kubyubaka igeze hafi ku musozo.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyaruguru baherutse kubwira IGIHE ko bashimira Umukuru w’Igihugu wabahaye uwo muhanda, bityo bakaba biteguye kuwubyaza umusaruro biteza imbere mu buryo butandukanye.

Nkurunziza Alphonse uhinga icyayi yavuze ko yiteguye kugura imodoka izamufasha mu kazi ke.

Yagize ati “Nanjye nzagura imodoka bakimara kuwurangiza izajya imfasha mu kazi kanjye kajyanye n’ubuhinzi nkora bw’icyayi.”

Ibitaro bya Munini aho uwo muhanda werekeza nabyo byatangiye kubakwa ku buryo bugezweho muri Werurwe 2018; biteganyijwe ko bizuzura bitwaye asaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inyubako yubatse mu buryo bugezweho, ifite inzu eshatu zigerekeranye, ifite ibyumba 298, ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 200 icyarimwe.

Ku Munini hasanzwe ibitaro ariko abaturage bifuje ko byavugururwa bagahabwa ibiri ku rwego rwo hejuru, Umukuru w’Igihugu abibemerera mu 2015.

Kuri ubu ibyo Bitaro bya Munini bifite abakozi 94 batanga serivisi z’ubuvuzi, biteganyijwe inyubako nshya nimara kuzura baziyongera bakagera kuri 190.

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko uyu muhanda bawitezeho iterambere rirambye
Biteganyijwe ko ibitaro bya Munini bizuzura bitwaye asaga miliyari zirindwi
Ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru birarimbanyije
Imihanda ya kaburimbo nimara kuzura mu Karere ka Nyaruguru bizoroshya ubuhahirane
Ku Bitaro bya Munini aho uwo muhanda werekeza nabyo byatangiye kubakwa ku buryo bugezweho muri Werurwe 2018
Ubuyobozi bwemeza ko ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru biri kwihutishwa
Umuhanda Huye Kibeho Munini Ngoma ureshya na kilometero 66 watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021
Umuhanda uva ku Biro by'Akarere ka Nyaruguru werekeza ku Bitaro bya Munini watangiye gushyirwamo kaburimbo
Umuhanda wa kaburimbo mu Karere ka Nyaruguru watangiye kubakwa muri Werurwe 2019 biteganyijwe ko uzuzura muri Nzeri 2021

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages