Vianney Nsengimana yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Nyacyondo, akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Mata, mu karere ka Nyaruguru, umurambo we ukaba watoraguwe mu mazi ku wa 18 Nyakanga 2017.
Amakuru aturuka mu kagari yari atuyemo, avuga ko mbere yuko bamusanga mu mazi yapfuye, yari yiriwe mu rugo ariko ku mugoroba aza gutembera anyura no mu kabari ahanywa inzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, André Maniriho, yemeje amakuru y’urwo rupfu avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyo yazize, kuko bamusanze nta gikomere na kimwe afite cyangwa se ikindi kimenyetso kigaragaza icyamwishe.
Yagize ati “Amakuru twamenye avuga ko yatashye mu masaha akuze, ariko yari yanyuze ahantu mu kabari aranywa, ariko abamubonye bavuga ko atanyoye cyane ku buryo ari byo byamwishe, yapfuye nijoro, kugeza ubu biracyari mu iperereza hashakishwa ibimenyetso mu buryo butandukanye”.
Umurambo wa Nsengimana ukimara gutoragurwa wahise ujyanwa mu bitaro bya Munini, kugira ngo ukorerwe isuzuma, bikaba biteganyijwe ko ushyingurwa kuri uyu wa Kane.
Nsengimana yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana.



















TANGA IGITEKEREZO