Uyu musaza w’imyaka 83 y’amavuko yibanaga wenyine mu nzu iri mu Mudugudu wa Ruyange, ari naho bamusanze mu rukerera rwo ku wa 11 Ukuboza 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Jeanne Nibagwire, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rwe bayabwiwe n’umuturanyi we wari ugiye kumukorera isuku, ahageze asanga inzu icukuye mu gice cy’inyuma akeka ko hari abagizi ba nabi baba binjiyemo bakamwica.
Yagize ati “Asanzwe yibana wenyine, inzu twasanze ifunze ariko icukuye inyuma mu rukuta. Twaketse ko hari ababa bahanyuze bakamwica, ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana. Nta kimenyetso cy’uko yaba yishwe twamusanganye ku mubiri ariko twahatoraguye Sim Card iri kwifashishwa mu gukora iperereza”.
Umurambo wa Barinda wajyanywe ku Bitaro bya Munini kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe.
Hejuru ku ifoto ni ibiro by’Akarere ka Nyaruguru



















TANGA IGITEKEREZO