Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Ruheru, ubwo uyu musaza yateguraga ubukwe bw’umukobwa we, agatumira inshuti n’abavandimwe ngo basangire, ariko birangira apfuye, abandi bajyanwa kwa muganga kubera ko ibinyobwa banyweye bitujuje ubuziranenge.
Amakuru avuga ko abo yatumiye yabakirije ibinyobwa birimo urwagwa n’ikigage, bamaze kubinywa, abagera kuri 34 na we arimo bibagiraho ingaruka zirimo kuribwa mu nda, kuruka, no gucibwamo.
Babifashijwe n’inzego z’ubuyobozi bajyanywe kwa muganga kuvurwa, birangira uwacyuje ubukwe ashizemo umwuka.
Ubwo yashyingurwaga ku wa 30 Kanama 2026, nyuma y’ibirori byari bayabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, yari amaze igihe arwaye ingaruka zabyo. Bamwe mu baturanye n’uyu muryango wagize ibyago bavuze ko bababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera, ariko kandi bavuga ko abasigiye isomo ryo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse no kubahiriza amabwiriza yashyizweho ajyanye no gutegura ibirori ndetse no kwenga ibinyobwa gakondo hubahirijwe amabwiriza yagenwe.
Umwe muri bo ati ‘‘Uwo musaza icyamwishe, ni ikigage cye bwite yari yateguye, ariko abantu benshi bagahamya ko kitari kimeze neza. Niba ari umwanda! Ubu abantu bagize ubwoba, nta gupfa gutaha ubukwe butubahirije amabwiriza y’isuku.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, yavuze ko abaturage bakwiye kumva neza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho, kuko ari mu nyungu zabo.
Ati ‘‘Abantu bumve amabwiriza y’ubuzima yashyizweho, bayasobanukirwe. Abaturage ntibabujijwe ibirori, byaba ubyukwe cyangwa amasakaramentu, ahubwo nibibaze bati tubitegure dute mu isuku ko tuzakira abantu. Uburenganzira nububona, unakurikirane ko igikorwa cyose cyo gutegura ibinyobwa n’amafunguro bigira isuku n’ibikoresho bikwiye.’’
Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) agenga itunganywa n’itegurwa ry’ibinyobwa gakondo mu ngo n’ibizakoreshwa mu birori asaba ko hagenzurwa isuku ihagije, bigizwemo uruhare na Komite y’Ubuzima y’Umudugudu ibanza gukora igenzura mbere y’uko ibyo binyobwa n’ibiribwa bitegurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!