Uwo mugabo usanzwe atuye mu Mudugudu wa Jali, Akagari ka Gikunzi, bivugwa ko icyo giti yagiye kugitema mu masaha y’umugoroba wo kuwa Kabiri tariki 15 Kanama 2017.
Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu Murenge wa Rusenge, John Bayavugiyiki, yemeje ayo makuru avuga ko uwo muturage basanze igiti cyamugwiriye yapfuye, umurambo we bawujyana ku kigo nderabuzima cya Kibirizi.
Yagize ati “Yagiye kugitema kwa kundi babyiba, hari icyo bari baratemye cyasigaye kinagannye nicyo cyamuguyeho ahita apfa.”
Uyu muyobozi yibukije abaturage kureka ingeso yo gufata ibyo badahawe, uwaba afite ikibazo cy’ubukene cyangwa akeneye ubufasha akegera ubuyobozi bukamutera inkunga ndetse bukamugira n’inama.
Ikibazo cy’abantu biyuhiza ibisi bya Huye bakajya gutemamo ibiti babyiba kimaze igihe kitari gito kivugwa, kugeza naho ubuyobozi bwagihagurukiye bushyiraho uburyo bwo kuhacungira umutekano, ufashwe agahanwa.



















TANGA IGITEKEREZO