Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, ku mugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’igihe gisaga icyumweru gishize umuriro wibasira igice cya Pariki ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, ukazimywa ku bufanye bw’Abaturage n’Inzego z’Umutekano zirimo Polisi n’Ingabo z’Igihugu ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Iterambere, RDB.
Meya w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iperereza ryerekanye ko umuriro umaze iminsi muri Pariki watewe n’umuturage wakoraga umuvumvu, wagiye guhakura mu buryo butemewe, ubu akaba arimo gukurikiranwa.
Meya Dr. Murwanashyaka, yirinze kuvuga imyirondoro y’uyu muturage, ati “Biracyari mu iperereza.”
Meya Dr. Murwanashyaka, yakomeje asaba abaturage kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, aboneraho no kubashishikariza kwirinda inkongi muri rusange, kuko zangiza byinshi.
Izindi nkuru wasoma bijyanye:
Nyaruguru: Hegitari zisaga 17 za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zibasiwe n’inkongi
Nyaruguru : Inkongi y’umuriro yibasiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yazimijwe yangije hegitari 29



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!