00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Umuvunyi Mukuru yaburiye abayobozi basiragiza abaturage ko bazabiryozwa

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 January 2019 saa 07:51
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru gukemura ibibazo by’abaturage batabasiragije, abibutsa ko uwo bizagaragara ko atabyubahiriza azabiryozwa.

Yabivuze kuri uyu wa Kane ubwo yari mu Murenge wa Rusenge muri gahunda y’icyumweru cyo kwigisha, kwegera no kwakira ibibazo by’abaturage iri kubera mu Karere ka Nyaruguru.

Mu bibazo yakiriye byiganjemo ibishingiye ku makimbirane hagati y’abaturage bapfa amasambu n’indi mitungo.

Icyakunze kugaragara ni uko ibyo bibazo abaturage bagiye babigeza ku bayobozi b’inzego z’ibanze ntibabikemure ahubwo bakabasiragiza.

Rumwe mu ngero zagaragaye ni aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yanze gukemura ikibazo cy’abaturage bapfa isambu ahubwo akabogamira ku ruhande rumwe.

Uvuga ko yarenganyijwe yagize ati “Aho kugira ngo gitifu adukemurire ikibazo araza abyivangamo yumvikana n’umwe muri uwo muryango isambu bayigurisha bwa kabiri barangije bandika ko nayikodesheje kandi bigaragara ko nayiguze mbere.”

Bamwe mu baturage bari aho batinyutse bagaragaza akarengane bagiye bagirirwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baracukumbura basanga ni byo.

Umuvunyi Mukuru yabwiye itangazamakuru ko ikibazo yabonye mu bikomeye ari icya bamwe mu bayobozi batita ku nshingano zabo zo gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati “Ibibazo bikomeye biri mu mitungo abaturage bafiteho uburenganzira ariko ubuyobozi bukabatererana bukagenda bubahererekanya bubatesha umwanya bakabyina muzunga ntibabafashe kwicara hamwe ngo bumve uri mu kuri uwo ari we.”

Yavuze ko hari n’abo byagaragaye ko banga kurangiza imanza cyangwa gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.

Ati “Ugasanga nk’urubanza rwaciwe n’urukiko cyangwa se Abunzi batanze imyanzuro ariko kuyishyira mu bikorwa bikananirana kandi izo ni inshingano z’ubuyobozi.”

Umuvunyi Mukuru yavuze ko aho byavuzwe ko abayobozi bagiye barenganya abaturage bigiye gukurikiranwa by’umwihariko barenganurwe ariko ababarenganyije na bo babiryozwe.

Ati “Ntabwo birangirira aho gusa kurenganura abaturage bakorewe akarengane; n’abayobozi babigizemo uruhare ku burangare cyangwa se mu manyanga bagiyemo nabo barabibazwa bagahanwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko hari makosa yabaye koko nk’uko byagaragaye yizeza ko bagiye kwikosora no kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe.

Ati “Nk’uko ubona inzego ziba zaje ntugire ngo ni ugukemura ibibazo gusa haba harimo n’amahugurwa; ni ugukomeza gukurukirana no guhugura ndetse no kwibutsa abantu inshingano zabo.”

Muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 14 kizasozwa kuri uyu wa 18 Mutarama 2019 hakiriwe ibibazo by’abaturage mu mirenge yose y’Akarere ka Nyaruguru.

Abaturage bamwe bahawe umwanya barisanzura babaza ibibazo bafite
Abaturage bo mu Murenge wa Rusenge batonze umurongo muremure bashaka kugeza ibibazo by'abo ku Rwego rw'Umuvunyi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rusenge bari baje kugeza ibibazo byabo ku bakozi b'Urwego rw'Umuvunyi
Bamwe mu bakozi b'Urwego rw'Umuvunyi bafatanyije n'Umuvunyi Mukuru gusuzuma ibibazo by'abaturage mu Murenge wa Rusenge
Mu murenge wa Rusenge hagaragaye abaturage bafite ibibazo byiganjemo ibishingiye ku mitungo
Umuvunyi Mukuru n'abakozi bari kumwe bakira ibibazo by'abaturage mu Murenge wa Rusenge
Umuvunyi Mukuru Murekezi yaburiye abayobozi basiragiza abaturage ababwira ko bazabiryozwa
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, ateze amatwi ikibazo yagezwagaho n'umuturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages