00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Akagari n’umwarimu bahitanwe n’umugezi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 April 2013 saa 05:00
Yasuwe :

Shyirahayo Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasasa mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru yapfuye aguye mu mugezi nyuma yo kugerageza gutabarwa na mugenzi we w’umwarimu bapfanye.
Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabitangarije IGIHE ngo iyi mpanuka yabaye mu ma saa moya n’igice zo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2013, ubwo Shyirahayo yanyuraga kuri iri teme agiye mu nama yagombaga kubera ku karere mu gihe yari ajyanye na (…)

Shyirahayo Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasasa mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru yapfuye aguye mu mugezi nyuma yo kugerageza gutabarwa na mugenzi we w’umwarimu bapfanye.

Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabitangarije IGIHE ngo iyi mpanuka yabaye mu ma saa moya n’igice zo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2013, ubwo Shyirahayo yanyuraga kuri iri teme agiye mu nama yagombaga kubera ku karere mu gihe yari ajyanye na Kayiranga Vital , wari umwarimu muri TTC St Jean Baptiste iherereye i Cyahinda muri aka karere .

Mu gihe ngo bageraga kuri iri teme Habitegeko yavuze ko gitifu Shyirahayo yanyereye mu iteme, mu gihe mugenzi we yashakaga kumukurura bose bagwanamo umugezi ubatwara utyo.

Nyuma y’aho mwarimu Kayiranga yabonetse ku gicamunsi yapfuye mu gihe umurambo w’uyu muyobozi w’akagari wo wakomeje kuburirwa irengero kugeza mu ma saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu ngo bari batarawubona.

Habitegeko yatangaje ko iri teme rigizwe n’ibiti riherereye hagati y’Utugari twa Gasasa na Coko akenshi ryakundaga kurengerwa n’amazi yari amaze iminsi aturuka ku mvura yabaye nyinshi muri aka gace.

Iyi mvura kandi ngo imaze iminsi yangiza imyaka y’abaturage, ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi.

Ni muri urwo rwego Habitegeko yasabye abaturage batuye muri aka karere kwirinda kwegera imigezi cyane cyane bakayirinda abana, kuko ngo muri iyi minsi usanga imigezi myinshi yo muri aka karere ikunda kuzura kandi imvura itaguye mu gace yuzuriyemo kuko ikomoka mu ishyamba kimeza rya Nyungwe ahakunda kugwa imvura nyinshi.

Ikindi ngo n’uko muri iyi mvura hakunze gukubitiramo inkuba nyinshi, ni muri urwo rwego abaturage yabasabye kwirinda kugama mu nsi y’ibiti.

Habitegeko yasabye abaturage gusenga Imana we yatangaje ko yemera, kuko abona imvura irimo kugwa idasanzwe.

Shyirahayo Jean Baptiste yari afite imyaka 33 y’amavuko, asize umugore n’umwana naho mwarimu Kayiranga Vital w’imyaka 32 yari ingaragu.

Iri teme si ubwa mbere riguyemo abantu bagapfa, kuko ngo mu myaka ibiri ishize haguyemo umwana agahita apfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages