Byabereye mu kabari kari mu isantere yo mu Iviro mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Nyagisozi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa Moya tariki ya 12 Ukwakira 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Byukusenge Assoumpta, yabwiye IGIHE ko Ndabakuranye Bonaventure yari asazwe yigisha kuri Rwunge rw’Amashuri rwa Nyantanga naho ukekwaho kumukubita icupa yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkakwa.
Amakuru y’ibanze avuga ko abo barimu bombi bavuye ku kazi bajya gusangira inzoga mu kabari baza gushyamirana.
Bari mu kabari ngo bagiye impaka baza kurwana maze Ndabakuranye Bonaventure akubitwa icupa mu mutwe na mugenzi we arakomereka cyane.
Akimara gukomereka yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro ya CHUB ngo avurwe ariko bigeze nijoro arapfa.
Ukekwaho kumukubita icupa yahise afatwa, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo hakorwe iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!