00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Unilever yatangije umushinga uzafasha abasaga ibihumbi 10 kwegerezwa amazi meza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 January 2019 saa 11:28
Yasuwe :

Ikigo gikora kikanacuruza ibikoresho bitandukanye cya Unilever, cyatangije umushinga ‘Sunlight Isoko y’Isuku’ wo kubaka inzu zo kuvomaho amazi meza mu Karere ka Nyaruguru, zizafasha abaturage barenga ibihumbi 10 kuyabona badakoze urugendo rurerure.

Watangirijwe mu Murenge wa Munini kuri uyu wa 18 Mutarama, hatahwa inzu z’amazi eshatu zatangiye kubakwa mu mezi atatu ashize ariko kubaka izindi bikazakomeza.

Ni inzu zubatse nka ‘kiosk’, mu buryo bwo gufasha abatuye mu mudugudu kubona hafi amazi meza no kugura ibikoresho birimo iby’isuku nk’isabune zikorwa zikanacuruzwa na Unilever n’ibindi.

Iyi nzu izajya icungwa n’umuturage, abatuye mu mudugudu babashe kuvoma bishyuye 10Frw ku ijerekani no kugura ibindi birimo isabune za Sunlight zigurishwa guhera kuri 50Frw.

Abatuye Nyaruguru, cyane cyane abatangiye guhahira no kuvomera kuri izo kiosk, bavuga ko uyu mushinga ugiye kubabera igisubizo cy’ibibazo baterwaga no kuvoma amazi kure kandi batizeye n’isuku yayo.

Umubyeyi witwa Ntazinda Alexis yagize ati “Ibikorwa by’amazi bihagaze neza ubu ariko ubundi mu minsi ishize byari bimeze nabi. Twari dufite ibinamba ari byo tuvoma, ugasanga abana barajya kwiga bakererewe kubera babuze amazi cyangwa bahasanze abandi benshi.”

Umwana w’imyaka 17 witwa Manzi Désiré, avuga ko ari umwe mu bavomaga ahitwa ko ari hafi, mu kabande akoze urugendo rw’iminota 30. Gusa byatumaga akerererwa ishuri cyangwa akananirwa, kuko nk’iyo yabaga ashaka kumesa yasabwaga kuvoma inshuro eshanu.

Ati “Nta kundi nabigenza nyine umutwe wapfutse umusatsi. Hari n’ubwo nazaga kuvoma hano (mu kabande) nkahasanga abantu benshi najya kwiga ngasanga abandi batangiye amasomo.”

Muri Nyaruguru abaturage barenga 43% bakora urugendo rurenga metero 500 bagiye gushaka amazi meza, mu gihe 0,85% ari bo bayafite mu ngo zabo.

Uyu mushinga wo kugeza amazi ku baturage b’Akarere ka Nyaruguru, Unilever ivuga ko uzatwara miliyoni 45Frw, ukazarangira hubatswe inzu z’amazi ziri hagati ya 50 na 60.

Umuyobozi wa Unilever mu Rwanda, Kelvin Kuria, yavuze ko watekerejweho mu rwego rwo kwereka abaturage ko bifuza ko bagira ubuzima buzira umuze.

Ati “Umushinga ‘Sunlight isoko y’isuku’ kuri twe, ni uburyo bwo kugaragariza ubushake abatuye aho dukorera. Abagore n’abana nibo bagize umubare munini w’abakiliya bacu, ubuzima n’imibereho myiza byabo nibyo bituma dukora buri munsi.”

Kuria yasobanuye ko uyu mushinga ari ingenzi ku batuye aka Karere kagizwe n’imisozi kuko ‘Uzanafasha abanyeshuri benshi kudata ishuri kubera urugendo bakoraga bagiye kuvoma, rushobora kugera ku masaha abiri kandi n’ababyeyi bakazabona uko bakora indi mirimo’.

Uyu mushinga Unilever ivuga ko unagamije kunganira gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ivuga ko buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza bitarenze mu 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yashimiye Unilever ku gikorwa cy’ingenzi yateyemo inkunga, avuga ko kizafasha akarere kwesa umuhigo wo guha amazi meza abaturage bose, bitarenze 2021.

Ati “Navuga ko tubyishimiye kuko nka Leta twenyine ntabwo dushobora kugera ku ntego tudafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bacu.”

Habitegeko yasobanuye ko umushinga Sunlight isoko y’isuku ‘Uzagera ku bagenerwabikorwa bagera mu bihumbi 10 ariko ukurikije intego z’ikinyagihumbi zivuga, ko umuturage agomba kubona litiro 20 z’amazi ku munsi adakoze urugendo rurenze metero 500, Nyaruguru igeze kuri 43%’.

Gusa ushyizemo n’abandi bose bavoma amazi meza nubwo baba bazirenga, usanga bagera kuri 70,3%.

Unilever ni ikigo kimaze imyaka isaga 100 gikora kikanacuruza ibicuruzwa bitandukanye mu bihugu 190.

Mu Rwanda yatangiye kuhakorera mu 2016. Ihafite imishinga ibiri, irimo uwo guhinga no gutunganya icyayi mu Karere ka Nyaruguru watangijwe mu 2017, uzasiga abarenga 1000 bahawe akazi.

Undi mushinga watangijwe mu 2016 ni uwo gucuruza ibikoresho birimo iby’isuku nk’isabune za Sunlight n’ibindi birangurwa mu kigo kitwa Zed investment Ltd.

Abakozi ba Unilever bagiye gutaha ivomero
Abaturage bari bishimye nubwo imvura yari iri kugwa hakonje
Abayobozi ba Unilever n'ab'Akarere ka Nyaruguru bamaze gufungura ivomero
Abayobozi baha abaturage isabune yo kumesa
Akanyamuneza kari kose ku baturage nyuma yo gushyikirizwa ivomero
Bari kwereka abaturage uko bazajya bavoma
Inzu z'amazi zubatswe, zizafasha abatuye Nyaruguru kubona amazi meza
Isabune ya Sunligiht iri mu bikoresho bya Unilever bimaze kubaka izina mu Rwanda
Iyo kiosk izajya inacururizwamo ibikoresho bya Unilever n'ibindi
Manzi avuga ko yaruhutse kuvoma mu kabande
Manzi yagiye kwereka abantu aho yajyaga kuvoma bikamukerereza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko bizafasha akarerekugera ku muhigo wo kwegereza abaturage amazi meza
Umuyobozi wa Unilever mu Rwanda, Kelvin Kuria n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, nyuma yo gusinya amasezerano yo kubaka amavomero
Umuyobozi wa Unilever mu Rwanda, Kelvin Kuria yavuze ko aya mavomero azafasha abaturage b'akarere kubona amazi meza
Umuyobozi wa Unilever, ushinzwe ubucuruzi muri EAC
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier n'abayobozi ba Unilever bifotoje ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier n'umuyobozi wa Unilever muri Afurika y'Iburengerazuba, Anthony Esyalai bari gufungura ivomero ku mugaragaro
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier n'umuyobozi wa Unilever muri Afurika y'Iburengerazuba, Anthony Esyalaii bari gufungura ivomero ku mugaragaro
Guverineri Mufulukye yasuye abaturage ba Kirehe ku wa Kabiri w'iki cyumweru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages