Icyo gikorwa cy’urukundo cyakozwe ku wa 15 Kamena 2018 n’urubyiruko rukomoka muri ako karere rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rukaba ruba mu tundi turere. Urwo rubyiruko rwibumbiye hamwe muri Association les Fraternels Zirikana.
Umuyobozi w’iyo Association, Kabahuza Bernard, yavuze ko igikorwa nk’icyo cy’urukundo bagikora mu rwego rwo kuba hafi ababyeyi babo no kubereka ko batasigaye bonyine.
Ati “Muri iyi minsi 100 yahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, tugira igikorwa cyo gutera inkunga bamwe mu barokotse batishoboye kugira ngo tubereke ko batasigaye bonyine kandi tubabwire ko badakwiye kwiheba cyangwa guheranwa n’agahinda”
Mu miryango 20 yatewe inkunga buri umwe waganewe umufuka w’ifu ya kawunga n’umuceri, ibishyimbo n’amasabune ndetse bubakirwa n’uturima tw’igikoni bazajya bahingamo imboga.
Bamwe mu bahawe iyo nkunga bavuga ko bishimiye ko abakiri bato babazirikana bityo bikabereka ko igihugu gifite ejo hazaza heza.
Kankindi Esperance ati “Ntabwo ari ubwa mbere abana bankoreye igikorwa nk’iki cyiza, abana banshizeho ariko mwarasigaye Imana ihabwe icyubahiro. Kuba mudutekereza mukaza kudusura byerekana ko muri abana beza kandi ari mwe muzateza imbere igihugu cyacu”.
Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Ndagijimana Emmanuel, yashimiye urubyiruko rwakoze icyo gikorwa cy’urukundo abasaba kubikomeza.



















TANGA IGITEKEREZO