00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Urubyiruko rwiyise ibifaru, abatasi na drones nk’amazina arufasha gukorera ku ntego

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 March 2020 saa 09:41
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu mirenge itatu igize Akarere ka Nyaruguru rutangaza ko amazina rwiyise arimo iry’Ibifaru ry’urwo mu Murenge wa Rusenge, Abatasi bo mu Murenge wa Cyahinda na Drones bo mu Murenge wa Ngera abafasha mu kunoza ibikorwa byabo.

Ibifaru bimenyerewe nk’intwaro zikoreshwa mu ntambara, zitabazwa mu kurasa ahantu kure cyangwa hanini bikaharibata mu kanya nk’ako guhumbya bityo uri ku rugamba akaba yakura umwanzi aho yari yabereye ibamba.

Abatasi bo ni abantu batahura abafite umugambi mubi wo kugirira igihugu nabi bakaba babatanga bakabakumira hakiri kare ni mu gihe drones ari indege ntoya zitagira abapilote zikoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo iby’intambara ariko mu Rwanda zamenyekanye mu rwego rw’ubuzima aho zitwara amaraso mu buryo bwihuse.

Mu Karere ka Nyaruguru hari urubyiruko rwiyise ayo mazina kugira ngo ajye arugenga mu bikorwa rukora arufashe kumva inshingano n’uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa. Ni amazina rujyanisha n’icyerekezo cy’igihugu mu iterambere.

Dukuze Octave, uturuka mu Murenge wa Ngera akaba ari mu itsinda ry’abiyise drones, yavuze ko bahisemo kurangwa n’ibikorwa nk’iby’ako kadege gato katagira abapilote ariko gakora umurimo w’ingenzi wo gutwara amaraso kandi kakabikora vuba.

Ati “Mu by’ukuri nk’urubyiruko turi bato batari gito nubwo turi abana dushobora kugera kuri byinshi bitakekwaga bitewe n’igihagararo cyangwa ingano y’imyaka dufite.”

Yavuze ko ayo mazina bayahuza n’ubuzima busanzwe agatuma bagira uruhare mu mibereho isanzwe y’abaturage.

Ati “Ntabwo turi ibifaru mu ntambara ntabwo turi drones mu ntambara, nti turi abatasi mu ntambara turi abatasi mu bibazo bibangamiye Abanyarwanda harimo amavunja imirire mibi abana bata amashuri abana bagwingira n’ibindi.”

Mushimiyimana Claudette wo mu Murenge wa Rusenge abarizwa mu itsinda ry’Ibifaru. Avuga ko batoranyije iryo zina kugira ngo bajye bahora bumva ko ari abanyembaraga kandi bagomba gukora ibikorwa bifiye akamaro kanini Abanyarwanda.

Ati “Ibifaru ni abantu b’urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka igihugu, habamo kubakira abatishoboye kubaka uturima tw’igikoni, aho twishyira hamwe nk’itsinda aka tukagurizanya tukiteza imbere nk’urubyiruko.”

Kimwe n’andi matsinda abatasi na bo ngo bakora ibikorwa biteza imbere abatuye Nyaruguru. UmwIhariko wabo ngo ni ukuba ijisho rya rubanda, bakagaragaza ibibazo bitandukanye bibangamiye abaturage kugira ngo bishakirwe umuti.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko ateganya gusura urwo rubyiruko mu rwego rwo kureba uko imikorere yabo n’imihigo bagenderaho imeze akareba niba ari umuco bakwigisha n’urundi rubyiruko.

Ati “Amatsinda y’i Nyaruguru dushobora kuyigiraho byinshi, ngira ngo nzashaka umwanya nyaruke tuganire ku mihigo rufite twumve n’umusanzu ruri gutanga. Hanyuma dutangire no kubitoza abandi.”

Urubyiruko rwafashe uwo muco wo kugendera ku ntego rugengwa n’amazina nyuma yuko mu 2018 abakozi bo mu Karere ka Nyaruguru biyitiriye amasibo yari agize ingabo 600 z’Inkotanyi zari muri CND mu rugamba rwo kubohora igihugu. Izo ngabo zari zigizwe na Chui (ingwe), Eagles (ibisiga bya kagoma), Simba (intare) na Tigers (ibisamagwe).

Abayobozi ba Nyaruguru bakimara gusobanurirwa iby’ayo masibo bahise babihuza n’imihigo. Imihigo ijyanye n’ubukungu bayishyize mu isibo ya Simba, ijyanye n’imibereho myiza bayishyira mu ya Eagles, iy’imiyoborere myiza ijya mu ya Tigers naho Chui ishyirwamo umuhigo wo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Urubyiruko rw'i Nyaruguru ni rumwe mu ruherutse mu cyiciro cya kabiri cya "Rubyiruko menya amateka yawe'' igamije kwigisha abakiri bato amateka no kuyubakiraho ahazaza heza h'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages