Ni igikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri iki cyumweru, aho hahembwe abahinzi n’abakozi bahize abandi mu kuzamura umusaruro no gukora neza.

Umuyobozi Mukuru Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel, yavuze ko bishimira ko muri uyu mwaka wa 2018 umusaruro wabaye mwiza kuko wazamutse ku kigero cya 106% by’uwo bari barateganyije.

Ati “Icyayi kibisi twabonye kingana n’ibilo 8 525 482 naho icyayi cyumye twabonye ibilo 2 095 830.”

Kanyesigye yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2018 basohoye amafaranga arenga miliyoni 900 ajya mu baturage biganjemo abaturiye uruganda bahahawe akazi n’abagemuye umusaruro.

Bamwe mu bahinzi bari bitabiriye icyo gikorwa bavuze ko gushyirirwaho umunsi wo gusabana no kungurana ibitekerezo bibanezeza kandi bibatera imbaraga zo gukomeza guhinga icyayi ku bwinshi no kucyitaho.

Rutinywa Jean de Dieu ati “Uyu munsi utwereka ko ibyo dukora bihabwa agaciro. Njyewe ndumva binyongereye imbagara zo gukomeza kwita ku cyayi kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.”

Umwe mu bahinzi b’icyayi witwa Mukamana Venéranda yavuze ko yatangiye guhinga icyayi muri 2007 kandi cyamuteje imbere ku buryo abasha kwita ku muryango we.

Ati “Mfite icyayi gihinze kuri hegitali ebyiri, buri kwezi nsarura toni ebyiri n’igice kandi amafaranga mfata ku kwezi namaze guhemba abakozi no kwishyura ifumbire agera ku bihumbi 200.”

Muri icyo gikorwa abahinzi b’icyayi n’abakozi bitwaye neza kurusha abandi bahembwe bamwe bahabwa inka, ihene abandi matela zo kuryamaho.
Hatanzwe inka esheshatu, ihene 36, matela 41 na telefone zigezweho esheshatu.

Mukamana wahembwe inka ati “Ni ishema ku musozi aho ntuye kandi bizajya bituma n’abo twadikanije bagira ishyaka ryo kwita ku cyayi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko uruganda rwa Mata Tea Company rufatiye runini abaturage benshi.

Ati “Uru ruganda rukoresha abakozi benshi rutunze imiryango myinshi y’abaturage bacu. Ikindi urabona nk’izi nka batanze n’amatungo magufi, hari n’ibindi bikora byinshi badufashamo byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”

Umushingo wo kubaka uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company watangiye mu mwaka wa 1973 rutangira gukora icyayi 1978.

Rufite icyayi gihinze ku buso bwa hagitali zisaga 600 naho koperative y’abahinzi iruzanira umusaruro ifite hegitali zisaga 400.

Kuri ubu rukoresha abakozi bahoraho 46 n’abandi bakora rimwe na rimwe barenga igihumbi; rufite ubushobozi bwo kwakira toni 53 z’amababi y’icyayi ku munsi.

Abahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bakorana n'uruganda Mata Tea Company bemeza ko rubafatiye runini
Abahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bakorana n'uruganda Mata Tea Company bemeza ko rubafatiye runini
Abahinzi b'icyayi mu Karere ka Nyaruguru n'abakozi basangiye umwaka mushya n'ubuyobozi bw'uruganda Mata Tea Company
Abahinzi b'icyayi mu Karere ka Nyaruguru n'abakozi basangiye umwaka mushya n'ubuyobozi bw'uruganda Mata Tea Company
Abahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda bahize abandi mu kwitwara neza bahembwe inka
Abahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda bahize abandi mu kwitwara neza bahembwe inka
Abahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda bitwaye neza kurusha abandi bashimiwe
Abahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda bitwaye neza kurusha abandi bashimiwe
Abahize abandi mu kwitwara neza bahembwe inka nziza z'imbyeyi
Abahize abandi mu kwitwara neza bahembwe inka nziza z'imbyeyi
Bamwe mu bahinzi bahembwe ihene mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza mu mwaka wa 2018
Bamwe mu bahinzi bahembwe ihene mu rwego rwo kubashimira ko bitwaye neza mu mwaka wa 2018
Bamwe mu bayobozi bitabiriye kwizihiza umunsi w'umuhinzi w'icyayi mu Karere ka Nyaruguru
Bamwe mu bayobozi bitabiriye kwizihiza umunsi w'umuhinzi w'icyayi mu Karere ka Nyaruguru
Munyaneza Théogène, Umuyobozi w'amakoperative y'icyayi mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe
Munyaneza Théogène, Umuyobozi w'amakoperative y'icyayi mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe
Nteziryayo Emmanuel, umukozi w'uruganda rw'icyayi, Mata Tea Company
Nteziryayo Emmanuel, umukozi w'uruganda rw'icyayi, Mata Tea Company
Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel , yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 umusaruro wabaye mwiza
Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel , yavuze ko muri uyu mwaka wa 2018 umusaruro wabaye mwiza
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko uruganda rwa Mata Tea Company rufatiye runini abaturage benshi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko uruganda rwa Mata Tea Company rufatiye runini abaturage benshi
Umwe mu bahinzi b'icyayi atanga igitekerezo ku munsi wahariwe umuhizni w'icyayi mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru
Umwe mu bahinzi b'icyayi atanga igitekerezo ku munsi wahariwe umuhizni w'icyayi mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru
Uruganda rw'icyayi Mata Tea Company rufite ubushobozi bwo kwakira toni 53 z’amababi y’icyayi ku munsi

[email protected]