Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 mu Murenge wa Mata aho rukorera, kibanzirizwa n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku wa Gatandatu.
Umuyobozi Mukuru Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel, yavuze ko urwo ruganda rwigeze kugira abayobozi babi bigishije amacakubiri n’urwango, bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ati “Uru ruganda rwaranzwe n’amateka mabi ariko ndagira ngo mbamare impungenge ko ibyabaye bitazongera ukundi kuko ubuyobozi buriho buharanira icyateza imbere abakozi n’igihugu muri rusange, dusibanganya isura mbi abayobozi ba kera barwambitse.”
Kanyesigye yashimiye Leta y’u Rwanda yakuyeho ivangura ry’amoko, igatoza abaturage kunga ubumwe birinda amacakubiri.
Sebaganwa Guillaume warokokeye Jenoside mu Murenge wa Mata yatanze ubuhamya avuga uko gutoteza Abatutsi byatangiye mu 1959 mu kazi no mu mashuri kuko bahezwaga.
Ati “Muri uru ruganda ho byari bikomeye abakozi bigishwaga kwanga Abatutsi ku buryo wabonaga ko ari imyiteguro y’ikintu kibi kizakorwa. Byarangiye rero habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yashimye uburyo buri mwaka ubuyobozi bwa Mata Tea Company butegura igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni igikorwa bakora buri mwaka kandi ukabona ko bagihaye agaciro, ukabona ko batandukanye n’ubuyobozi bwishe abakozi barwo n’abaturanyi. Ubuyobozi buhari ubu ni ubuyobozi bwifuriza ineza abantu bose.”
Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside ariko ari n’umwanya wo kwisuzuma.
Ati “Kwibuka biduha imbaraga zo kongera kubaka u Rwanda rushya ruzira urwango, ivangura n’amacakubiri.”
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka haremewe abantu bane bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, buri wese ahabwa inyana nziza.
Umwe mu bahawe inka witwa Mukamuzungu Ancille yavuze ko uruganda rwa Mata Tea Company rubafitiye akamaro kuko rwita ku iterambere ry’abaturage.
Ati “Ni uruganda rwiza cyane rumenya abapfakazi n’imfubyi naho urwa kera rwari urw’abicanyi”.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mata Tea Company haruhukiye imibiri y’abazize Jenoside irenga 386 harimo igera kuri 11 bashyinguwe ubwo bibukaga kuri iki Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO