Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Rusenge wigishaga ku ishuri ribanza rya Nyantanga, amakuru yemeza ko yishwe asatuwe umunwa, akurwamo amaso, anacibwa akaboko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko kuri iki Cyumweru aribwo bagiye kuzana umurambo nyuma yo gutabazwa n’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, bawubonye n’ibyangombwa bye.
Akomeza avuga ko umuryango w’uyu mugabo usanzwe ari umwalimu wavuze ko yavuye mu rugo agiye kuri banki, yekerekeza i Kigali kuzana impamyabumenyi ye, bityo bikaba bigoye kumenya aho yiciwe.
Hagati aho, Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko hagikusanywa amakuru, ntawahita yemeza ko kwicwa gutyo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO