00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Yasanzwe mu Mugezi w’Akavuguto yapfuye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 8 September 2023 saa 11:01
Yasuwe :

Mutanganshuro Jean Pierre w’imyaka 43 wari utuye mu Mugudugu wa Kajongi, Akagari ka Kibeho mu Murenge wa Kibeho, yagaragaye mu Mugezi w’Akavuguto yapfuye.

Inkuru y’urupfu rwa Mutanganshuro yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 7 Nzeri, aho yagaragaye muri uyu mugezi afite ibikomere bitatu ku guhanga ndetse no ku kaguru k’ibumoso.

Amakuru atangwa n’uwamugezeho mbere wari uzindukiye mu kazi ko gutwara ifumbire witwa Tuyishimire Olivier, avuga ko ubwo yari agiye mu kazi yabonye nyakwigendera hagati mu mugezi yashizemo umwuka.

Bikekwa ko yaba yatwawe n’aya mazi kuko mu mugoroba wo ku wa 6 Nzeri hari haguye imvura nyinshi uyu mugezi uruzura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodice, yahamirije IGIHE iby’urupfu rwa Mutanganshuro.

Ati “ushingiye kuri ayo makuru ukanareba uko iteme ry’ibiti ryambuka Akavuguto uva i Mbasa werekeza i Kibeho rimeze, bishoboka ko yaba yararyambutse nabi yanyoye akagwa mu mugezi wuzuye amazi akamutwara.”

“Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza ngo hamenyekane icyamwishe, dutegereje ikizava mu iperereza. Ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe bitaro bya Munini mu gihe iperereza rigikomeje.”

Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, awusaba gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kubura uwabo, aboneraho gusaba abaturage kurushaho kwirinda ubusinzi no kugendera kure ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umugezi w'Akavuguto ugiye uriho amateme y'ibiti adakomeye mu bice by'icyaro, byoroshye guteza ibyago igihe umugezi wuzuye cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages