Uyu Muganda wabaye kuwa 27 Gashyantare 2016, ubera mu Mudugudu wa Kamahwa, Akagali ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera.
Ubwo wasozaga benshi bafashe ijambo bagaragaza ko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse abnyakenya bavuga ko umuganda ari isomo ryiza bawkiye kwigira ku Rwanda.
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE muri uwo muganda yavuze ko bahisemo guhuza Abanyakenya n’inshuti zabo ngo basabane by’umwihariko bitabira ibikorwa by’isuku.
Mwangemi ati “Dufite ubushake kugira uruhare mu bikorwa by’iki gihugu, dutekereza ko iki ari igisubizo Abanyarwanda bishatsemo…Turasaba Abanyakenya batuye mu Rwanda igihe bazaba basubiye mu gihugu bazagira uruhare mu gutangiza ibikorwa nk’ibi byo gusukura umujyi”.
Umuyobozi wa Panafrican Logistics, Abdou Mbaya avuga ko kwari ukwereka Abanyamahanga umuco wo gusukura igihugu, kugira ngo Abanyamahanga bakigana babone uburyo ibintu byose bikorwa neza.
Iyi sosiyete Pan African Logistics imaze imyaka itatu ishinzwe mu Rwanda, ariko igenda igaba amashami yayo mu bice bitandukanye. Akazi kayo ni ugukura ibintu ahantu hamwe babijyana ahandi.
Mbaya yagize ati “Dushobora gutwara ibintu mu ndege, mu bwato, ku mamodoka, uburyo bwose bushoboka bwo gutwara ibintu turabukora.Urugero nk’iyo ushaka kubaka igorofa ibikoresho byinshi bituruka mu mahanga, ibiremereye n’ibyoroheje turabizana mu gihe gito gishoboka, kandi dutuma umuntu nta bibazo agira kuko buri gihe tumumenyesha inkuru y’ahantu ibintu bye bigeze akumva bifite umutekano.”
Iki kigo gikorera mu bihugu bitandukanye harimo U Burundi, DR-Congo, Kenya,Tanzania, Uganda, u Bushinwa , Dubai aho bafite abafatanyabikorwa bizewe ikaba ifite icyicaro mu Rwanda.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamahwa,Barthelemy Rwadanzi avuga ko uyu muganda wasize umubano hagati y’ibihugu cyane ko witabiriwe n’Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda.






TANGA IGITEKEREZO