00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyiragatare, imbarutso y’ibikorwa by’urugomo mu kagari ka Ngiryi

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 1 July 2013 saa 11:55
Yasuwe :

Mu Kagari ka Ngiryi ho mu Murenge wa Jabana hadutse inzoga y’inkorano bita Nyiragatare ukomeje guteza umutekano muke mu bahatuye, bikanatuma kaza ku isonga mu kurangwamo ibikorwa by’urugomo bitandukanye.
Mu nama y’umutekano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 27 kamena 2013, ihuje Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas n’abaturage bo mu kagari ka Ngiryi mu Karere ka Gasabo, yigaga ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa muri ako kagari, Umunyamabanga nshingwabikorwa (…)

Mu Kagari ka Ngiryi ho mu Murenge wa Jabana hadutse inzoga y’inkorano bita Nyiragatare ukomeje guteza umutekano muke mu bahatuye, bikanatuma kaza ku isonga mu kurangwamo ibikorwa by’urugomo bitandukanye.

Mu nama y’umutekano yabaye ku gicamunsi cyo ku wa 27 kamena 2013, ihuje Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana Shema Jonas n’abaturage bo mu kagari ka Ngiryi mu Karere ka Gasabo, yigaga ku kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa muri ako kagari, Umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko imbarutso y’ibi byose ari inzoga y’inkorano yitwa Nyiragatare.

Nkuko byakomeje kugarukwaho n’umuyobozi w’Umurenge muri iyo nama, Akagari ka ngiryi kaza ku isonga mu murenge wa jabana, mu kurangwamo ibikorwa by’urugomo bitandukanye, iyi nzoga ikaba itungwa agatoki.

Yanavuze kandi ko kubera iyi nzoga, muri aka Kagari ari ho hari umubare munini w’abana barwaye bwaki, kubera kutitabwaho n’ababyeyi babo, ndetse n’abakobwa baterwa inda z’indaro bakiri mu inshuri.

Yakomeje avuga ko akagari ka Ngiryi kaza ku isonga mu kugira abaturage bafitanye amakimbirane mu miryango, hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo birimo n’ubwicanyi, atanga urugero rw’abantu babiri baherutse kwicwa muri uwo Murenge.

Shema yakomeje abwira abitabiriye iyi nama ati “Nubwo muri aka Kagari habarirwa amadini menshi n’abasenga, ntibibabuza kuba ari bob a mbere mu bikorwa by’urugomo no kunywa ibiyobyabwenge, ndagira ngo umuntu wese uri muri iyi nama, dufatanye gushaka umuti w’iki kibazo, ariko imbarutso ya byose ni iyo nzoga yitwa Nyiragatare.”

Yasabye abaturage kugira ubufatanye bakicungira umutekano, kandi bakareka kunywa ibiyobyabwenge kuko bibicira ubuzima, bikanabadindiza mu iterambere.

Shema Jonas Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana mu nama n'abaturage b'Akagari ka Ngiryi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages