Ibi byaganiriweho mu inama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Florence Uwambajemariya ari kumwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, IP Augustin Habimana n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano mu Murenge wa Kagogo ho mu Karere ka Burera.
Iyi nama yabaye nyuma y’aho ku italiki 29 Nyakanga muri aka kagari ka Nyamabuye habereye impanuka yatumye abana batanu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 16 y’amavuko barohama muri iki kiyaga ubwo barimo koga, batatu kakaza kurohorwa bakiri bazima abandi babiri bakaburirwa irengero.
Mu kiganiro yahaye abaturage b’akagari ka Nyamabuye bageraga ku 1500, Meya Umwambajimana yagize ati “Kohereza abana kuvoma cyangwa gukora ikindi ku kiyaga bonyine ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko iyo bagezeyo bidumbaguza bibwira ko ari byiza ari nabwo bibaviramo kurohama kuko baba batazi ingaruka zabyo.”
Yaboneyeho gusaba abaturage ko n’ahabonetse impanuka bajya bafatanye gutabara bagahita bamenyesha Polisi y’Igihugu.
Yasabye kandi abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu mazi kujya batangira urugendo ari uko abagenzi bose bambaye imyenda ishobora kubarinda kwibira mu mazi mu gihe habaye impanuka kandi bakirinda gutwara abagenzi n’imitwaro birenze ubushobozi bw’ubwato.
Meya Uwambajimana yashimye ubufatanye bwaranze abatuye akagari ka Nyamabuye na Polisi ku bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha bindi muri rusange, maze asaba ko bwakomeza kandi bikaba mu murenge wose n’akarere muri rusange.
Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, IP Augustin Habimana, yagarutse ku gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange ariko yibanda ku mpanuka zo mu mazi zikunze kuba muri aka gace maze asaba ababyeyi gufata iya mbere bakagabanya kohereza abana cyangwa gutuma begera ikiyaga ari bonyine.
Yagiriye inama ababyeyi ndetse n’abandi bafite uburezi bw’abana mu nshingano zabo kuba maso mu gukumira no kurinda abana impanuka nk’izi aho yagize ati”Abana bakeneye buri gihe ko ababyeyi babo babahozaho ijisho, ntibakwiye koherezwa kuvoma bonyine ndetse no kwemererwa gukinira hafi y’ikiyaga nta muntu mukuru bari kumwe.”
Yatanze ubutumwa ku baturiye ibiyaga nka Burera n’ahandi hantu ho kogera ati” Koga muri ayo mazi si bibi ariko ni ngombwa ko ujyamo aba azi koga kandi afite ibyangombwa bajyana mu mazi birinda uyagiyemo kurohama kuko ntawemerewe kuyajyamo atabifite , tuboneyeho no gusaba abaturiye ibiyaga gutanga amakuru ku wo babona wese ashaka kujyamo nta byangombwa bimubuza kurohama afite kuko bikurura impanuka za hato na hato; aha yabimenyesha Polisi imwegereye cyangwa agahamagara kuri 110 itishyurwa ; dufatanye kwirinda impanuka zo mu mazi.”





Ibitekerezo 0