Mu mpere z’icyumweru gishize nibwo Polisi yataye muri yombi Sano James wayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, Wasac, na Kamanzi Emmanuel wayoboraga EDCL aho bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Polisi yatangaje ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura ‘transformateur’ icumi n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.
Kuri uyu wa 9 Nzeri 2017, nyuma y’inama yahuje abakozi, abayobozi ba REG, Polisi n’Urwego rw’Umuvunyi hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo ibyo bibazo bikosoke, abayobozi batangarije itangazamakuru ko hafashwe ingamba zo gukumira amakosa yose no kunoza serivisi.
Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yatangaje nubwo inama itize ku kibazo cya buri mukozi wagaragayeho imikorere mibi nk’iyatumye Kamanzi afungwa; atakwirengagiza ko yatangiye kuyobora iki kigo kiri mu bibazo birimo iby’amafaranga, ibya tekiniki na ruswa kandi ko hafashwe ingamba nshya zo kubikumira.
Yagize ati “Twagize ibiganiro n’inzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’ibikorwa remezo, Polisi, urwego rw’umugenzuzi w’imari; twanzuye ko guhera uyu munsi REG igiye guhindura icyerekezo. Ntituzigera twihanganira na gato ibikorwa nk’ibi. Twemeje inzira zerekana by’ukuri ko twitandukanije nazo kandi turasaba abaturage kudufasha mu buryo bwose, hari nimero zo guhamagaraho bakatumenyesha igihe hari aho byagaragaye kugira ngo tubikumire kandi dutange serivisi inoze kandi intego yacu ni uguha abaturage bose umuriro w’amashanyarazi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo igishinzwe gutunganya amashanyarazi (Energy Utility Corporation/EUCL), Mag. Eng. Kalisa Jean Claude, yatangaje ko imwe mu myanzuro yafashwe kandi izatanga umusaruro ari uko urwego rushinzwe imitwarire y’abakozi rwahawe uburenganzira bwo kwirukana umukozi mu gihe rufite ibimenyetso simusiga ko agaragarwaho na Ruswa cyangwa andi makosa, ikigo kikirengera ingaruka mu gihe umukozi akireze aho kugira ngo gihombe.
Yagize ati “Nibyo koko hari ibibazo bya ruswa byagiye bigaragara. Nababwira ko mu myaka ibiri ishize twirukanye abakozi bagera ku 10 kubera ibyo bibazo ariko imwe mu myanzuro y’iyi nama yafashwe ni uko nta kwihanganira na gato ruswa y’ubwoko bwose. Aba nababwiye twirukanye, ibyemezo byafashwe n’urwego rushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abakozi mu kigo.”
“Kuva uyu munsi, urwo rwego si urukiko ariko igihe ruzaba rufite ibigaragaza ko umuntu yakoze ibijyanye na ruswa azajya yirukanwa niba ari n’ingaruka nyuma zakurikira ikigo kizajya gihangana nazo ariko ntituzihanganira ko ibikorwa bya ruswa cyangwa umuntu ubirimo aguma mu kigo.”
Prof. Manasse Mbonye, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya REG yatangaje ko kugeza ubu nta gihombo kiramenyekana cyatejwe n’abagize imikorere mibi na ruswa kuko n’abikurikiranywe, inzego zibishinzwe zikibikoraho iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO