00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’igihano cy’urupfu, icya burundu y’umwihariko na cyo gishobora kuvanwaho

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 8 July 2015 saa 05:17
Yasuwe :

Nyuma y’aho igihano cy’urupfu gikuriwe mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko na cyo gishobora gukurwaho kubera kubura ubushobozi bwo kugishyira mu bikorwa, ariko no kubera aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’imyumvire.

Aya ni amagambo yatangajwe na Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP Paul Rwarakabije kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2015 mu kiganiro n’abanyamakuru.

CGP Rwarakabije asanga uretse no kuba u Rwanda rudafite ubushobozi bwo guhita rushyira mu bikorwa iki gihano ku bantu basaga 2000 bagihawe, no mu bihe tugezemo ntibikwiye ko umuntu agororoka ari uko agombye gushyirwa mu kato.

Rwarakabije yagize ati: ”Abantu bakatiwe gufungwa burundu bagera ku bihumbi bitandatu, abarenga gato ibihumbi bibiri ni bo bahawe igihano cya burundu y’umwihariko. Ubushobozi bwo kubahiriza iki gihano ntibukunda”.

Yakomeje agira ati:”Ese iki gihe ni ngombwa ko umuntu ashyirwa mu kato ngo agororwe? Haraganirwa ku buryo bishobotse cyazava mu bihano”.

Rwarakabije akomeza avuga ko kudafungira mu kato abahawe iki gihano atari ukwica amategeko, kuko ngo bohererezwa abantu ariko bakarenga ubushobozi urwego ayoboye rufite bwo kubafungira ahajyanye n’igihano bahawe.

Ufashe urugero rumwe rw’imibare y’urwego rw’imfungwa n’abagororwa yo kugeza ku ya 20 Gicurasi 2015 muri imwe mu magereza yo mu Rwanda, gereza ya Nyarugenge yari irimo abahawe iki gihano bagera ku 107 bagaragara nk’ababera iyi gereza umutwaro mu gihe yabashyira mu kato, dore ko isanzwe ifungiwemo abagera ku bihumbi 3,207.

Igihano cya burundu y’umwihariko gihanishwa abantu bakoze ibyaha bikomeye n’iby’ubugome n’abakoze ibyaha birimo gushinyagurira imirambo n’ibyahanishwaga igihano cyo kwicwa.

Iki gihano kikaba ari cyo kinini mu bitangwa mu Rwanda nyuma y’aho hakuriweho igihano cy’urupfu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages