Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha rwaburanishije abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwashyizweho mu Gushyingo 1994.
Mu minsi 7700 rwari rumaze rukora, rwaburanishije abahoze ari abategetsi bakuru mu Rwanda, abacuruzi, abihayimana ndetse n’abahoze mu mitwe yitwara gisirikare yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bantu 93 ICTR yaburanishije, 61 bahamijwe ibyaha baregwaga, 14 bagirwa abere naho abasigaye barajurira.
Mu bagombaga kuburanishwa n’uru rukiko, batandatu bapfuye imanza zabo zitarangiye naho icyenda mu bari bashyiriweho inyandiko zibata muri yombi, barimo Felicien Kabuga, Protais Mpiranyi na Bizimana, rusoje imirimo batarafatwa.
Hari ibyo u Rwanda rwanenze ICTR
Imwe mu mikorere y’uru rukiko ntiyishimiwe n’u Rwanda kubera zimwe mu manza rwaciye, bamwe bagahabwa ibihano bivugwa ko bidahuye n’ibyaha bari bakurikiranyweho abandi bakagirwa abere nyamara mu gihugu bizwi ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 12 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko hari byinshi batishimiye.
Yagize ati “Ibyo tutishimiye, ni urukiko rwari ruyobowe n’abantu, rukorera abantu, narwo ndatekereza ko hari ubwo rushobora kuba rutarishimiye uko ubwarwo rwakoraga, ndatekereza ko hari ibyo rushobora kwicara rukinenga.”
Mu byo ICTR inengwa kandi harimo guca imanza nke mu gihe yamaze igihe kirekire ikora. Isoje imirimo imaze imyaka 21 , mu bantu 93 yagombaga kuburanisha, batandatu boherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda, 61 bahamwa n’ibyaha, 14 bagirwa abere, icyenda ntibafashwe, naho abandi bajuririye imyanzuro y’urukiko.
Biteganyijwe ko inshingano z’uru rukiko zisigaranwa n’urwego rwashyizweho rwiswe “Mechanism for International Criminal Tribunal” ari narwo mu mezi atatu ari imbere, ruzaburanisha zimwe mu manza zari mu bujurire zirimo n’urwa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango.



















TANGA IGITEKEREZO