Kuva mu mwaka wa 2000, Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rigena uburyo bwo gutwara amatungo mu binyabiziga cyangwa se ku binyabiziga, ariko kugeza ubu imyaka 13 irihiritse iri tegeko ritarashyirwa mu bikorwa nabamwe mu bo rireba.
Kuba iri tegeko rimaze imyaka 13 ririho, bishimangirwa na Dr. Isidore Gafarasi Mapendo ushinzwe ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB). Ibi bivuzwe nyuma y’aho hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abantu batwara amatungo arimo amagufi ndetse n’inka mu buryo bunengwa n’ababibona.
Iki kibazo ariko gisa n’icyamaze kumenyekana kuko kiri no mu bihangayikishije RAB, dore ko ngo bakomeje gihangayikishwa bikomeye n’uburyo muri iyi minsi amatungo arimo gufatwa nabi ahambirwa, akanatwarwa mu (ku) binyabiziga mu buryo buteye inkeke.
Itegeko rikomeje kwicwa
Dr. Isidore Gafarasi Mapendo ushinzwe ubworozi muri RAB, yabwiye IGIHE ko guhera mu mwaka wa 2000 iri tegeko rikoreshwa, birimo kwambika amaherena amatungo, gutwara inka n’ibindi, iri tegeko rikaba rihana abatwara amatungo mu buryo butemewe, akaba avuga ko kuzirika inka abantu bakoresheje imigozi bitemewe n’amategeko, kuko ukoze mwene ibi hari ibihano birimo gufungwa kuva ku mezi 2 kugeza myaka 2, ndetse uwakoze icyo cyaha akaba yanahanishwa kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 2.
Dr Gafarasi kandi avuga ko ikibazo gikomeye kirimo kugaragara, kijyanye n’abacuruza amatungo aho bakomeje kurenza umubare wagenwe, itegeko rikaba rivuga ko inka zijya mu modoka ari nkuru zitagomba kurenga 18, naho intoya zo zikaba zitagomba kurenga 25, ariko ngo hari abarenza bakazigeza kuri 30, ibi bikaba aribyo bituma akenshi zimwe zipfira mu modoka.
Akomeza avuga ko kubera uburyo izi nka zitwarwa nabi, ibi usanga hari abo bitera guhungabana, bityo ngo hakwiye ingamba zikomeye.
Abacuruzi nti bumva iby’iri tegeko
Nubwo iri tegeko rimaze igihe iriho abacuruzi b’amatungo ari nabo rireba cyane, bo basanga iri tegeko kurikurikiza bikomeye bitewe n’imiterere y’akazi bakora.
Umwe muri bo wirwa Mutabazi Eric wo mu Karere ka Gakenke, yabwiye IGIHE ko amategeko ajyanye no kubahiriza gutwara umubare w’amatungo ngo bo babyumva ariko ikijyanye no kudahambira inka byo ngo yumva bidashoboka.
Mutabazi yagize ati "Ni gute watwara inka mu modoka utazihambiriye zikagera aho uzijyana zitarapfa, ibyo rwose ntabwo bishoboka, twabigerageje inshuro nyinshi ariko ushobora kugerayo zose zapfuye, iryo tegeko twe nk’abacuruzi b’amatungo twumva ritugonga bikabije. "
Abashinzwe kurebera amategeko nabo baranengwa
Dr Gafarasi, asanga n’inzego za Leta zishinzwe kurebera uko amategeko Yubahirizwa nazo zitareba ibijyabye n’imitwarire y’amatungo. Agira ati « Ni gute ushinzwe umutekano abaza umushoferi utwaye inka ibyangombwa byo gutwara imodoka, ntamubaze inka itwaye cyangwa ngo amubaze impamvu yazihambiriye, yagera ku ibagiro agaha umukozi wo ku ibagiro icyangombwa hariho inka 25, nyuma ukabona avanyemo inka 30 ntamubaze aho yazivanye, ibi biteye nabyo inkenke. »
Uyu muyobozi avuga ko kuba Inka zigiye kubagwa, bitavuze ko zigomba gufatwa nabi, ndetse ngo n’igihe zigeze mu ibagiro ntizigomba guhita zibagwa, zigomba kunywa amazi zigatungana, ikibazo gihari ngo ni aho usanga abantu bahita babaga inka ivuye ku rugendo rurerure, ibi nabyo ngo bikwiye gusubirwamo.
Muri RURA se babivugaho iki bo ?
Muri Mutarama umwaka ushize wa 2012, Regis Gatarayiha Umuyobozi wa RURA aganira na IGIHE kuri iki kibazo yari yatangaje ko icyo bashinzwe ari ukugenzura itwarwa ry’abantu n’ibintu ko ibijyanye n’inyamaswa batabigenzura, gusa akaba yaradutangarije ko barimo gutegura amabwiriza yerekeranye nabyo.
Inkuru bifitanye isano
Abatwara bunyago amatungo bararye bari menge



















TANGA IGITEKEREZO