00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 19 yiyoberanya, yafatiwe icyaha cya Jenoside

Yanditswe na

René Anthère Rwanyange

Kuya 5 May 2013 saa 10:52
Yasuwe :

Mu ijoro ryakeye, Polisi y’igihugu yataye muri yombi uwitwa Munyantwari Modeste alias Makogoto, mwene Mbanziriza wavukiye i Gishyita mu karere ka Karongi ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari atuye.
Munyantwari mu rwego rwo kuyobya uburari, ahunga Gacaca, yihishe mu mujyi wa Kigali, ajya gutura mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo aba ari na ho afatira ibyangombwa (Indangamuntu) yihisha iwabo.
Aho Munyantwari ari mu maboko ya Polisi i (…)

Mu ijoro ryakeye, Polisi y’igihugu yataye muri yombi uwitwa Munyantwari Modeste alias Makogoto, mwene Mbanziriza wavukiye i Gishyita mu karere ka Karongi ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari atuye.

Munyantwari mu rwego rwo kuyobya uburari, ahunga Gacaca, yihishe mu mujyi wa Kigali, ajya gutura mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo aba ari na ho afatira ibyangombwa (Indangamuntu) yihisha iwabo.

Aho Munyantwari ari mu maboko ya Polisi i Kinyinya, avuga ko yaje i Kigali gushaka amafaranga, akora umurimo w’ubwubatsi, ahamaze imyaka itandatu. Ageze i Kigali, yahashakiye undi mugore, batura mu murenge wa Kinyinya ariko yarasize undi aho yari atuye mbere.

Urukiko Gacaca rw’iwabo rwamukatiye igifungo cya burundu ariko we akavuga ko atigeze aburana, azajuririra igihano yahawe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages