00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage baratora abazavamo abayobozi b’uturere

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 21 February 2016 saa 06:35
Yasuwe :

Nta muturage ukunda igihugu cye washimishwa no kubona Akarere ke gahora kaza mu myanya ya nyuma mu mihigo, cyangwa ngo ashimishwe no kubwirwa nabi n’umuyobozi mu gihe amusabye kubagezaho ibikorwa remezo, ndetse nta n’uwanyurwa no kumva ngo umuyobozi wabo yeguye kandi akurikiranyweho kunyereza akayabo k’amafaranga.

Kwirinda ibyo byose birava mu bushake bw’abaturage ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016, batora Abajyanama rusange n’Abakandida b’Abagore bavamo 30% mu Nama Njyanama z’Uturere.

Abatorwa nibo bazavamo ba Meya n’ababungirije bazayobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Ni amatora buri muturage akwiye kwitondera kuko iterambere n’imiyoborere byifuzwa bizagirwamo uruhare n’umuyobozi uzashyirwaho na rubanda.

Abo bakandida bamaze iminsi biyamaza hirya no hino mu tugari tugize Imirenge bazatorerwamo. Ku wa Mbere hazaba amatora azakurikirwa n’ibarura ry’amajwi aho hazamuka uwarushije abandi ku mwanya w’Umujyanama rusange muri buri Murenge ndetse n’uwarushije abandi mu cyiciro cy’abakandida b’abagore.

Abo iyo bahuye mu Murenge bagira Inama Njyanama y’Akarere ndetse yitoramo Komite Nyobozi y’Akarere, igizwe na Meya n’abamwungirije babiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yatangaje ko amatora azagenzurwa n’indorerezi 2211 zigomba kugera ku biro by’itora zifite ibiziranga zahawe na Komisiyo y’Amatora, kandi zikirinda kwivanga mu bikorwa by’amatora bidahuye n’inshingano zazo, ahubwo zikagenzura uko akorwa.

Abakandida basoje urugendo rwabo rwo kwiyamamaza, nta wemerewe kwamamaza umuntu ku munsi w’itora, kwitwaza ifoto ye n’ibindi. Amatora ateganyijwe ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016, guhera saa moya za mu gitondo.

Umuturage uzatora asabwe kwitwaza ikarita y’itora n’indangandamuntu cyangwa icyangombwa kiyisimbura ndetse imigereka yongerwaho abatoreye mu gace runaka batari kuri lisiti izakoreshwa.

Abanyeshuri barasabwa kwitwara neza mu bikorwa by’amatora ateganyijwe kuko ubushize hari imico yabaranze itarashimwe na Komisiyo y’Amatora, irimo guteza akajagari ku biro by’itora.

Amatora y’Abajyanama rusange n’Abakandida b’Abagore bavamo 30% mu Nama Njyanama z’Uturere batorerwa mu Mirenge, nayo ateganyijwe ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016. Azakurikirwa n’ay’abagore bagize 30% by’abagomba kugira Inama Njyanama z’Uturere azaba tariki ya 25 uko kwezi.

Nyuma y’umunsi umwe hazakurikireho ay’abagize Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore ku turere ndetse n’ay’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Akarere, maze tariki ya 27 Gashyantare, hatorwe abayobozi bashya b’Uturere 30 tugize u Rwanda, mu matora y’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Uturere n’ay’abagize Komite Nyobozi z’Uturere.

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, Prof Kalisa Mbanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages