00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’inkongi, abize muri E.S Byimana barimo gukusanya inkunga yo gufasha

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 May 2013 saa 04:42
Yasuwe :

Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gukusanya inkunga y’ibikoresho nkenerwa, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri babuze ibikoresho byahiriye mu nkongi y’umuriro yabaye kuri iki kigo mu kwezi gushize.
Mu gitondo cyo kuwa 23 Mata 2013 nibwo amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu bo mu cyiciro cya mbere (Tronc Commun) yibasirwaga n’inkongi. Nk’uko Kagarama Pascal umwe mu bize muri iki kigo akaba ari no mubategura iki gikorwa cyo gufasha, ngo (…)

Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gukusanya inkunga y’ibikoresho nkenerwa, mu rwego rwo gufasha abanyeshuri babuze ibikoresho byahiriye mu nkongi y’umuriro yabaye kuri iki kigo mu kwezi gushize.

Mu gitondo cyo kuwa 23 Mata 2013 nibwo amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu bo mu cyiciro cya mbere (Tronc Commun) yibasirwaga n’inkongi.

Nk’uko Kagarama Pascal umwe mu bize muri iki kigo akaba ari no mubategura iki gikorwa cyo gufasha, ngo barashishikariza abize muri iki kigo ubu barahamagarira bagenzi babo bari hirya no hino ku Isi ndetse no mu Rwanda muri rusange, ko bakusanya inkunga ishoboka yafasha kubonera abana babuze ibikoresho byabo muri iyo mpanuka.

Abifuza gufasha baba abahize ndetse n’abandi babishaka bakwifashisha konti y’ishyirahamwe ry’abize muri iri shuri iherereye muri Banki ya Kigali (BK) kuri nomero 056-0295557-83 ku izina Alumini E.S.Byimana cyangwa abafite inkunga y’ibikoresho bakaba ari yo bagenera aba banyeshuri.

Ku bakeneye ibisonuro birambuye kandi babaza uwitwa Bigirimana Jean-Damascène Ngamba ukoresha telefoni numero 0788898262 / 0728898262 cyangwa kuri internet akoresheje ubutumwa kuri [email protected] ubu ubarizwa mu Ntara y’Amajyepfo cyangwa se kubindi bisobanuro ukaba wabaza uwitwa Kagarama Pascal ufite numero ya telefoni 0788301499 uri kubarizwa mu mujyi wa Kigali.

Aba bize mu Ecole des Science Byimana bihaye gahunda y’uko kugeza tariki 15 Gicurasi 2013, baba barangije gukusanya inkunga yo gufasha abanyeshuri babuze ibikoresho byabo, bitandukanye mu iri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages