00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’ubukangurambaga bwa RSSB, abarimu bagiye kugaruza imisanzu batahawe

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 20 October 2015 saa 06:03
Yasuwe :

Abarimu bagiye bakorera ibigo bitandukanye ariko bakaba batungurwa nuko hari imisanzu yabo basanga bataratangiwe biyemeje kubikurikirana, nyuma yo gusobanurirwa ko guteganyirizwa ari uburenganzira bwabo.

Mu bukangurambaga RSSB ikomeje gukorera mu bigo by’Amashuri yaba abanza cyangwa ayisumbuye mu mujyi wa Kigali hagamijwe kubasobanurira uburenganzira bwabo ndetse n’uburyo bakwitwara igihe bagwiririwe n’ibizazane bituma babura umurimo bari bafite, bamwe mu barimu ntibari bazi icyo bakora mu gihe basanze hari imisanzu itaratanzwe cyangwa itagaragara ku rupapuro rw’imisanzu yabo none bagiye kubihagurukira nyuma yo kumenya uburenganzira bwabo.

Ubwo tariki ya 16 Ukwakira 2015, abakozi ba RSSB bakomerezaga ubukangurambaga bwabo mu Rwunge rw’Amashuri Saint Vincent de Palloti i Gikondo,ibibazo byahuriweho n’abarimu ni ukubaza icyo bakora igihe hari ibigo bagiye bakorera ariko bajya kureba bagasanga hari imisanzu batatangiwe.

Niyitegeka Leocadie wigisha mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri icyo Kigo ati “Natangiye akazi ko kwigisha mu 1975 ariko iyo ngiye kureba imisanzu yanjye uko ihagaze muri RSSB nsanga imisanzu mfitemo ihera mu 1991, nari narabyihoreye numva ko nta kundi byagenda ariko ubu bukangurambaga butumye menya ko ngomba kwegera RSSB kugirango bamfashe kugenzura aho iyo misanzu iri, igihe bibaye ngombwa tukabimenyesha abakoresha banjye”

Ntabwo ari Leocadie gusa kuko usanga ari abarimu benshi bahuje icyo kibazo, gusa RSSB isaba abantu bose bafite icyo kibazo kubanza bakayandikira bagaragaza imyaka bakoze n’amazina y’ibigo bakoreraga icyo gihe kugira ngo ibanze nayo igenzure mbere yo kugana ibyo bigo.

Iyo bimaze kugenzurwa, bagasanga koko imisanzu yawe itaratanzwe nibwo bagusaba kugana Ikigo wakoreye kugira ngo kigutangire iyo misanzu cyangwa gitange impapuzo zimenyekanisha imishahara yawe (Déclaration complementaires).

Mu bindi bungukiye mu bukangurambaga , ni uguhozaho mu kureba koko niba imisanzu batangirwa muri RSSB ihwanye n’imishahara yabo nyakuri.

Karangwa Jean Marie Vianney umwarimu muri icyo kigo “ wasangaga umuntu atagenzura ngo arebe ko imisanzu atangirwa muri RSSB ijyanye n’umushahara abona, nyamara twamenye ko uko utangirwa makeya ariko bizakugiraho ingaruka igihe uzaba ukeneye pansiyo,ubu rero ngiye kujya mbigenzura buri gihe.”

RSSB yakoze ubukangurambaga no muri Centre Scolaire Utunyenyeri ishuri riherereye mu murenge wa Kigarama Akarere Kicukiro, abarimu hamwe n’abayobozi batangaje ko basobanukiwe n’amoko ya pansiyo ndetse n’uburyo umuntu ugize ibyago bikomoka ku kazi agobokwa.

Umuyobozi w’Ikigo Centre Scolaire Utunyenyeri Vincent Ntakirutima yatangaje ko hari ibibazo byinshi bijyanye n’Ubwiteganyirize bibazaga kuri RSSB batari bafitiye ibisubizo ariko bikaba byabonewe ibisobanuro.

Ati “Bamwe muri twe ntibari baziko hari amoko atandukanye ya Pansiyo, twari tuzi pansiyo y’izabukuru gusa ariko muri ubu bukangurambaga twasobanukiwe ko hari pansiyo y’ubumuga, iyabasizwe na nyakwigendera ndetse na pansiyo y’imburagihe.”

Ubu bukangurambaga RSSB irimo gukora mu bigo by’amashuri buzagera no mu bindi bigo bitandukanye bitari ibyo mu burezi gusa kugira ngo abanyamuryango bayo bakomeze gusobanukirwa.

RSSB itangaza ko ufite abafite ibibazo cyangwa abifuza amahugurwa k’ubwiteganyirize bayandikira kuri [email protected]

Umuyobozi w’Ikigo Centre Scolaire Utunyenyeri Vincent Ntakirutima

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .