Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Bugesera yateranye mu cyumweru gishize yemeje Elie Hakizimana ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere akaba ari nawe ugiye kukayobora mu nzibacyuho iganisha ku matora y’Abajyanama na Nyobozi y’Akarere.
Aganira na RBA, Perezida wa Njyanama Kabera Pierre Claver yagize ati "Hari hashize igihe kirekire dufite ibibazo by’inyubako y’Akarere ariko inzego zibishinzwe zarabikurikiranye ndetse abantu bamwe babigizemo uruhare barahagarikwa abandi barafungwa kuva icyo gihe cyose nta Munyamabanga Nshingwabikorwa aka Karere kari gafite”.
Akomeza avuga ko bamaze kumenya ubukana n’ingaruka zo kutagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa, mu rwego rwo kuziba icyo cyuho, imirimo ya gitifu yakorwaga n’ushinzwe imiyoborere muri aka Karere.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yemejwe mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo Njyanama ndetse na Nyobozi zisoze manda yazo, ariko ibi Njyanama ikaba itabibona nk’impungenge cyane ko izajya imufasha ikanamugira inama akabasha gukora neza imirimo ye.
Elie Hakizimana wemejwe na Njyanama y’Akarere ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari asanzwe ari umukozi ku rwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO