00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Internet inyaruka, ISPA yongereye ikoranabuhanga mu kugenzura ibibera ahandi

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 12 August 2015 saa 11:27
Yasuwe :

Ikigo cy’itumanaho gitanga interineti mu Rwanda ISPA, gikomeje kuba umwami w’itumanaho rya internet inyaruka kandi yihuse no gufasha abaturarwanda kugenzura ibibera ahandi bakoresheje telefoni zabo.

Uretse serivisi zo gufasha abafite ibigo bikomeye nk’amahoteri, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo bya Leta, Cyber Cafe, mu rugo rw’umuntu kubona internet yihuta kandi ihendutse aho ari ho hose mu gihugu, ikigo ISPA ubu gifite indi serivisi ya Camera zihuzwa na internet yayo ya 4G bigafasha kugenzura ibibera ahandi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye Rugema Robert ushinzwe ubucuruzi muri ISPA, yavuze ko ubu buryo ari bushya kandi abantu bakomeje kwitabira kubukoresha kuko bubafasha gukurikirana ibibera mu ngo zabo, mu biro n’ahandi hose bifuza.

Yagize ati “Izi Camera nta kindi zisaba uretse kuba ufite internet ya 4G ya ISPA ukayishyira aho ushatse ukajya ukurikirana ibihabera aho uri hose.”

Muri ISPA wakiranwa urugwiro

Yongeyeho ko ari igisubizo cy’abajyaga mu mirimo bahangayitse kubera ingo zabo cyangwa ibindi.

Iyi serivisi isaba ‘application’ ya telefoni igezweho, ugakoresha internet ya 4G ukabona amakuru yose y’ibibera iwawe, mu biro n’ahandi wifuza. Ibi bizafasha abakiriya ba internet ya ISPA bazakoresha iyi serivisi kugenzura abajura n’abagenda mu rugo rwabo cyangwa ibihabera.

ISPA ishyigikiye ko abantu bose mu Rwanda bakoresha itumanaho rya interineti ryihuta kandi rihendutse kuruta irindi ryose, kandi bafite ubushobozi bwo kugeza interineti ku banyarwanda bose.

Ifite serivisi za interineti zitandukanye zirimo interineti y’umurongo mugari (broadband), iya Fibre optic, na 4G igezweho.

Kubera ukwihuta kwa internet ya ISPA, uyikoresheje abasha gukura ibintu kuri internet (Download) niyo mbere byaba byarananiranye. Ikindi nuko interineti ya ISPA wayireberaho imipira ya za shampiyona z’i Burayi udategwa.
Internetiya ISPA imaze kugera mu gihugu cyose kuko ifite amashami muri Kigali, Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi.

Serivisi za ISPA zose ziraboneka no mu imurikagurisaha (EXPO) ribera i Gikondo.

Icyo udasobanukiwe muri serivisi za ISPA urasobanurirwa
ISPA izwiho internet yihuta
Kuri internet yihuta, muri ISPA hiyongereyeho n'irindi koranabuhanga ryatuma ukurikirana ibibera aho utari
Umukuriya wa ISPA muri Expo.......
ISPA igenda izana udushya mu ikoranabuhanga
Muri Expo umukiriya wa ISPA afashwa nk'uko yafashirizwa ku cyicaro cyayo
Stand ya ISPA muri Expo 2015

Amafoto; Bizimana Jean
Cyprien Niyomwungeri
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages