00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya Jenoside urubyiruko rurishimira intambwe rumaze gutera mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 June 2015 saa 07:39
Yasuwe :

Urubyiruko rw’u Rwanda rurishimira intambwe urwego rw’ikoranabuhanga rugezeho nyuma y’ibihe banyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni, iterambere u Rwanda rugezeho ari ikimenyetso cy’amajyambere, n’intsinzi mu buzima bwabo.

Aganira na Efe news agency, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda Aphrodice Mutangana ufite rwiyemezamirimo muri KLab muri Kigali, yavuze ko urubyiruko rwo mu Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwa kera, kuko ubu urusangana za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rushaka icyaruteza imbere n’igihugu muri rusange, mu gihe urwa kera rwirirwanaga imihoro yo gutemana.

Yagize ati “Twese hamwe nk’urubyiruko turashaka iterambere, ntidushaka kuba nk’uko twahoze. Turashaka ibisubizo by’Afurika n’u Rwanda muri rusange.”

Mudasobwa yasimbuye isuka

Guverinoma y’u Rwanda ifasha ba rwiyemezamirimo bihangira udushya turimo porogaramu za mudasobwa n’ibindi by’ikoranabuhanga.

Joseph Manzi na we yabashije gutera imbere mu ikoranabuhanga aho yakoze application ya telefoni ifasha abahinzi kumvikana ku kiguzi no kumenya uko ibiciro bihagaze ku isoko.

Mutangana yabashije gukusanya miliyoni 1.7 by’amadorali yo gufasha abapfakazi n’incike za Jenoside abinyujije muri application y’ubutumwa bugufi yitwa “Incike”, anakora “MHealth” ituma abantu bamenya amakuru y’ubuzima.

Uku guhanga udushya kwa Manzi na Mutangana byiyongera kuri gahunda ya Guverinoma y’icyerekezo 2020 yo guteza imbere ihererekanya amakuru n’itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kurandura ubukene.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukwihutisha iterambere ry’ubukungu no kugabanya ubukene aho kuva mu mwaka wa 2000 impuzandengo y’ubukungu yiyongereye ikava ku madorali 230 ikagera kuri 630, ubukene bukagabanukaho 20% nkuko Banki y’isi ibigaragaza.

Raporo y’inama mpuzamahanga y’ubukungu igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cya mbere cyashyize mu bikorwa gahunda yo guteza imbere ihererekanya makuru n’itumanaho mu guhindura imibereho n’ubukungu byarwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages