00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanimba watsindiye amagorofa ye aracyanyunyuzwa imitsi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 23 May 2013 saa 12:56
Yasuwe :

Nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Kanimba John asubizwa amagorofa ye yari yatejwe cyamunara binyuranyije n’amategeko abari bayaguze basabwe kuyasubiza baterera agati mu ryinyo, bagakomeza kwakira ama bikagusha Kanimba mu gihombo cya miliyoni 6 akodeshwa buri kwezi.
Kanimba yari yastindiye amazuye biturutse ko hakozwe imenyekanisha rya cyamunara ritubahirije amategeko, no kuba cyamunara yarakozwe amafaranga KIME Ltd yagombaga kwishyura ntiyatange ako kanya. (…)

Nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Kanimba John asubizwa amagorofa ye yari yatejwe cyamunara binyuranyije n’amategeko abari bayaguze basabwe kuyasubiza baterera agati mu ryinyo, bagakomeza kwakira ama bikagusha Kanimba mu gihombo cya miliyoni 6 akodeshwa buri kwezi.

Kanimba yari yastindiye amazuye biturutse ko hakozwe imenyekanisha rya cyamunara ritubahirije amategeko, no kuba cyamunara yarakozwe amafaranga KIME Ltd yagombaga kwishyura ntiyatange ako kanya.

Kanimba avuga ko KIME Ltd yanze kumuvira mu magorofa, ahubwo ko arimo kumunyunyuza imitsi amutwara miliyoni 6 buri kwezi, ziva mu bukoze bw’aya magorofa yakagombye kuba yarasubijwe.

Kanimba anavuga ko KIME Ltd iri gutizwa umurindi wo kuguma muri nzu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Niyireba Achille kuko ari we Muhesha w’Inkiko wakagombye kuba yaratanze ibye, ariko ngo Niyireba ni we ukomeje kudindiza itangwa ryayo, kuko kuwa 22 Werurwe 2013 ari bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko amazu agomba gutangwa.

Me Mutabazi Abayo Jean Claude wunganira Kanimba, aganira na IGIHE yatangaje ko uru rubanza rutajuririrwa ariko ngo ntazi ikiri gutuma badahabwa inzu batsindiye, ati “Nyuma y’uko urukiko rusheshe cyamunara, Kanimba yihutiye kwandikira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Niyireba Achille, amusaba ko yamuhesha umutungo we yasubijwe n’inkiko kuwa 22 Werurwe 2013.

Me Mutabazi akomeza agira ati “Niyireba yanatubwiye ko azaha KIME Ltd integuza yo kuva muri aya magorofa, ariko ntibyadushimishije kuko nta mpamvu yo kumuha integuza kandi urubanza rwarateweho kashe mpuruza rusaba ko rurangizwa”.

Mutabazi anavuga ko ikiri gutera iri dindizwa ari uko KIME Ltd buri kwezi yakira amafaranga y’ubukode miliyoni esheshatu ava muri aya mazu, kandi ngo bamenye amakuru avuga ko abakodesha aya magorofa barimo kwishyuzwa byihutirwa amezi atatu y’ubukode icyarimwe.

Mu kiganiro n’umugore wa Kanimba, ari we Murekatete Mathilde yatangaje ko umuryango wa Kanimba umaze kwitaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa Niyireba Achille inshuro zisaga icumi, bagera ku murenge bagasubizwayo ntacyo bitanze ngo bazagaruke.

Murekatete ati “Duhora tujyayo akatubwira ngo ubundi mwarebye Umuhesha w’Inkiko? Ndamubwira ngo wowe se nturi Umuhesha w’Inkiko? Ahita avuga ngo njyewe ntabwo nize droit (amategeko), ngo nitugende agiye kugisha abandi inama ngo tuzagaruke mu kindi cyumweru”.

Akomeza agira ati “Twabonye ko bikomeye duhita twitabaza Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, ahamagara Niyireba bumvikana ko bitarenze kuwa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2013, agomba kuba yaduhaye amazu iki kibazo cyarangijwe.”

Ubwo Paul Jules Ndamage yaganiraga na kimwe mu bitangazamakur byo mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2013, yari yavuze ko izi nzu zagombaga kuba zatanzwe bitarenze kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa Mbere, Paul Jules Ndamage, yagize ati “Umunyamabanga Nshingwabikorwa ni Umuhesha w’Inkiko. Twaravuganye, hari impungenge Niyireba yari yagize avuga ko KIME Ltd yaba igifite ibintu itaramara gusohora mu nzu, bityo agashaka kumuha ukwezi ko gukura ibye mu nzu, ndamubwira ngo ukwezi ni akwihorere, arebe niba nta bintu agifitemo abikuremo, atange inzu y’abandi bitarenze iki cyumweru.”

Mu nyandiko nshya yashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 20 Gicurasi, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro Niyireba Achille, yavugaga ko itegetse KIME Ltd gusubiza Kanimba na Murekatete Mathilde amazu yabo bitarenze iminsi cumi n’itanu amaze kubona iyi nyandiko, bitaba ibyo hakitabazwa ingufu za leta.

Nubwo ariko urwo rwandiko ruvuga iminsi 15, Murekatete yatangaje ko nta kizere nabwo afite kuko n’ubundi yagiye asiragizwa inshuro nyinshi adasubizwa umutungo we yatsindiye.

Aya magorofa atatu KIME Ltd yanze kuvamo yari yaraguzwe miliyoni 420 n’ibihumbi icumi muri cyamunara yasheshwe kuko yakozwe itari yubahirije amategeko. Kanimba avuga ko aya magorofa afite agaciro gasaga miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Urwandiko rwo gutanga inzu mu minsi 15
Imwe mu magorofa agomba gusubizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages