Mu bishanga bizatunganywa harimo icya Rwampara, Nyabugogo, Kibumba, Rugenge ahazwi nko mu Rwintare n’icya Gikondo.
Ibi biri muri gahunda yo gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali yiswe Kigali Wetland Master Plan.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yabwiye RBA ko ibi bishanga biri gutunganywa mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biba mu bishanga.
Ati “Ubwo Nyandungu isojwe hakurikiyeho gutunganya igishanga cya Gikondo kuko twabonye ko bishoboka gusubiranya ibishanga byacu no kubana neza n’ibinyabuzima birimo.”
“Nyandungu yatweretse ko byashoboka, ko igishanga atari ikimoteri. Birumvikana tuzatunganya Gikondo, Rwampara, Utexrwa n’ahandi kandi bizaba bituganisha kuri Kigali twifuza aho ubuzima bw’abayituye buzaba burushaho kuba bwiza.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe ibikorwa byo gutunganya ibi bishanga bizatangirira.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije (ARCOS) bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%.
Ni ukubera iyo mpamvu u Rwanda rurushaho gufata imyanzuro yo kugabanya ibikorwa bya muntu byangiza ibishanga kugira ngo hirindwe ingaruka zatezwa n’iyangirika ryabyo.
Ibikorwa byo gutunga ibi bishanga bizatanga imirimo ku baturage binongere ibikorwa by’ishoramari nk’ubukerarugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!