Nyuma y’aho sosiye zo mu Buyapani, Mitsubishi Corp na Mitsubishi Heavy Industries zibonye imigabane ingana na 38.4% mu ruganda rutunganya rukanasukura amazi ruzwi ku izina rya Metito rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates), uru ruganda rwatangaje ko rugiye gushyira mu bikorwa imishinga yarwo yo kwagurira ibikorwa mu Bushinwa no muri Afurika, harimo u Rwanda na Ghana.
Umuyobozi wa Metito, Rami Ghandour, avuga ko ubufatanye na sosiyete zo mu Buyapani buzafasha Metito kwagura ibikorwa byayo.
Inkuru ya Reuters ivuga ko Banki y’u Buyapani ishinzwe iterambere Mpuzamahanga yemereye Metito inkunga ingana n’amadorari y’Amerika miliyoni 92 azafasha muri gahunda zo kwagura ibikorwa.
Ghandour akomeza avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kuba ku isonga mu gutunganya no gusukura amazi ku isi.
Kuri ubu Metito ifite ibikorwa remezo bijyanye no gutunganya no gusukura amazi bifite agaciro ka miliyari 1 y’amadorari y’Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO