Ange Imanishimwe ukomoka mu murenge wa Tare na Jean Bosco Nzeyimana ukomoka muri Kitabi, bagiye muri Amerika muri 2015, muri gahunda yitwa “Mandela Washington Fellowship” yashyizweho na Perezida Barack Obama yo gufasha urubyiruko rwa Afurika kuba umusemburo w’impinduka nziza bashingiye ku bumenyi bafite n’amahirwe aboneka mu bihugu byabo.
Aba basore bari gukora ibikorwa byo gutinyura urubyiruko rw’u Rwanda kwigirira icyizere no gutinyuka kwihangira imirimo, binyuze mu mahugurwa azamara icyumweru yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga 2016.
Bagaragarije abitabiriye aya mahugurwa uburyo babashije kwihangira imirimo kandi nta bushobozi buhambaye bafite, usibye ibitekerezo bizima.
Ange Imanishimwe washinze koperative yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Biocoop Rwanda) muri Parike ya Nyungwe, yasobanuye ko bateguriye urubyiruko aya mahugurwa mu rwego rwo kubereka ko hari amahirwe menshi abakikije bashobora kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Twateguye amahugurwa kugira ngo dusangire ubumenyi n’urubyiruko rwo mu gihugu hose, ku bijyanye no kwihangira imirimo ndetse no gukunda igihugu bakagikorera”.
Usibye inyigisho no ku kwihangira imirimo, muri aya mahugurwa hanifashishwa bamwe mu rubyiruko babashije kwihangira imirimo kugira ngo basangize abandi ubuhamya bw’inzira banyuzemo, kugira ngo bibere abandi urugero, babashe gutinyuka no kwigirira icyizere.
Jean Bosco Nzeyimana washinze ‘Habona Ltd’, aho bakusanya imyanda iboneka hirya no hino mu gace batuyemo, bakayitunganya ikavamo ibicanwa (amakara ya Bruquettes na Biogaz) n’ifumbire y’imborera, yabwiye uru rubyiruko ko kwihangira umurimo bitagoranye ahubwo bisaba kubyiyumvamo.
Yagize ati “Ni benshi bagitekereza ngo ubushomeri bwarakaze ibintu byararangiye. Icyo rero turi kubereka ni uko hari byinshi byo gukora kandi n’amahirwe mu gihugu ahari, turimo turababwira ngo ‘muhaguruke’. Ntabwo bigoranye bisaba gusa kubyiyumvamo kugira ngo ugire icyo utangira”.
Urubyiruko rugera kuri 50 rwakurikiranye aya mahugurwa azamara iminsi itanu, rurimo abasoje amashuri ya Kaminuza, bavuga ko ubumenyi bari guhabwa biteze ko buzahindura imibereho yabo.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwiteze kungukira byinshi kuri bagenzi babo ndetse no kwiyumvamo icyizere cyo gutangiza iyabo mishinga bakivana mu bushomeri.
Imanishimwe na Nzeyimana, nyuma yo kubona amahirwe no kongererwa ubumenyi n’ubushobozi, mu mishinga bakora yaba iyita ku isuku no kwita ku bidukikije, bahisemo gukorana bya hafi aho kuri ubu bafite ihuriro ribafasha kungurana ibitekerezo ari naho bahereye bategura iki gikorwa cyo gutinyura bagenzi babo.
Iki gikorwa cyo guhugura urubyiruko n’ibindi basanzwe bakora birimo kwita ku bidukikije babiterwamo inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda ya Perezida Obama yo gukomeza kubakurikirana kugira ngo ibyo bahawemo ubumenyi bizakomeze gutanga umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO