Ishuri ry’ababyeyi APAPER (Association des parents pour la Promotion de l’Education au Rwanda ) ryahishuye ibanga rikoresha kugira ngo umwana ahavane ubumenyi nyabwo, bwanatumye batsindisha abanyeshuri 100% mu bizamini bya Leta biheruka.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Aloys Nsabimana umuyobozi wa APAPER, yatangaje ko ibanga rya mbere rituma batsindisha abana bose, ari uko bakoresha abarimu babyize, bafite ubushake, ubumenyi n’uburambe, ndetse bakanabahemba ku gihe amafaranga atuma bagira umwete bakigisha batinuba.
Ati "Twibanda ku gushaka abarimu bashoboye bazatanga ubumenyi babufite koko.Tubaha amahugurwa ku buryo bajya kwigisha mudasobwa na bo bayizi neza. Ikindi ni uko tubahemba amafaranga atuma bakorana umwete kuko ari bwo bigisha batinuba, n’ubwo atari menshi ariko bayabonera igihe."
Yakomeje avugako agashya APAPER yihariye mu kwita ku barimu ari uko ihemba abarimu amezi 12 asanzwe ikabahemba n’ukundi kwezi kwa cumi n’agatatu kugira ngo na bo babashe kwitanga baha ubumenyi abanyeshuri bitewe n’uko na bo baba bitaweho.
Ku mitsindire y’abanyeshuri, yatangajeko mu mashuri abanza, abanyeshuri 118 bose batsinze , 66 bakaba bari mu cyiciro cya mbere (first Division) n’aho abandi bakaba bari mu cyiciro cya kabiri (second division), imitsindire yabo akaba ari ijana ku ijana.
Ishuri APAPER rifite amashuri y’inshuke, abanza, icyiciro rusange (ordinary Level) ndetse n’abiga mu cyiciro cyisumbuye (Advanced level) mu mashami ya tekinike nka Electronics and Telecommunications, Computer Science, na Accountancy.
Ishuri APAPER ubu rifite kandi amashami y’icungamutungo (Comptabilite ), Electronic and telecomunication ndetse na Computer Science rikaba riteganya ndetse n’amasomo y’ubumenyi (sciences).
Abiga mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ikiciro rusange bigira i Remera n’aho abiga mu mashuri yisumbuye bakigira ku Kacyiru hafi y’ibitaro byitiriwe umwami Faisal.
Ishuri APAPER ryatangiye mu mwaka 1985 ritangijwe n’ababyeyi 60 bashakaga kuzamura uburezi mu Rwanda. Ryatangiranye n’amashuri abanza , rizagutangiza n’ikiciro rusange mu 1995 kugeza ubu rikaba rifite n’amashuri y’inshuke (nursery ) n’ayisumbuye.
Niba ushaka kurerera umwana wawe mu ishuri rifite abarimu bitangira akazi kandi babyize, wamujyana muri APAPER kuko kwiyandikisha biracyakomeje.
Niba kandi ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 07 88 53 04 34 cyangwa ukohereza ubutumwa kuri [email protected] ugahabwa ibisobanuro birambuye.



















TANGA IGITEKEREZO